You are on page 1of 66

AMATEGEKO

Y’

UMUHANDA
1 .Ijambo”akagarurarumuri” bivuga akantu karabagirana gasubiza imirasire
y’urumuri:

a) Ku kintu kirabagirana;

b) ku kintu kiyohereje;

c) ku mpande z’inzira nyabagendwa.

2. Ijambo” itara ndanga cyerekezo cg ikinyoteri” bivuga itara ry’ikinyabiziga


rigenewe kwereka abandi bagenzi ko umuyobozi ashaka kugana :

a) iburyo;

b) ibumoso;

c) iburyo cg ibumoso;

d) kuruhande uru n’uru.

3. Ijambo “ikinyabiziga gifatanyije” bivuga ikinyabiziga gikomatanye, kimwe ari


ikinyabiziga gikururana ikindi ari:

a) igikomatanye;

b) makuzungu;

c) Remoroki;

d) Igikururana kabiri.

4. Ijambo”ikinyabiziga kigendeshwa na moteri” bivuga ikinyabiziga cyose gifite


moteri ikigendesha kandi kigendeshwa:

a) N’umuyobozi;

b) Na moteri;
c) N’ibikigize;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

5. Ijambo “inzira y’ibinyabiziga” rivuga:

a) Inzira zikikije umuhanda ;

b) Umuhanda;

c) Inzira nyabagendwa;

d) Umuhanda n’inzira ziwukikije.

6. Ijambo”Remoroki ntoya”bivuga remoroki iyo ariyo yose ifite uburemere:

a) Burenga ibiro 750;

b) Butarenga ibiro 750;

c) Bungana n’ibiro 750;

d) Butarenga ibiro 7500.

7. Umuntu wakomeretse cyane bivuga umuntu wagize ibikomere bishobora:

a) kumuviramo urupfu;

b) kumushegesha;;

c) ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

8. Mu bitegekwa n’umukozi ubifitiye ububasha Kuzunguza intambike itara ritukura


bitegeka guhagarara:

a) abageze mu masangano;

b) abari hafi yaryo;


c) abo iryo tara riganishaho.

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

9. Mu bitegekwa n’umukozi ubifitiye ububasha ukuboko kuzamuye gutegeka ibi


bikurikira:

a) Abagenzi bose bagomba guhagarara;

b) Abagenzi bose bagomba guhagarara uretse abageze mu isangano;

c) Abaturuka imbere ye nibo bahagarara;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

10. Mu bitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha ukuboko cyangwa amaboko atambitse


ategeka:

a) Guhagarara kw’abaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa


n’ukuboko cyangwa amaboko arambuye;

b) Gutambuka kw’abaturuka mu byerekezo bisanganya icyerekezo cyerekanwa


n’ukuboko cyangwa amaboko arambuye;

c) Guhagarara kubava muri icyo cyerekezo;

d) Kwihuta kubava muri icyo cyerekezo.

11. Ntawe ushobora gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteur mu nzira


nyabagendwa adafite kandi atitwaje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatanzwe na:

a) Prokireri wa Republica;

b) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu;

c) Komite y’igihugu ishinzwe umutekano mu muhanda;

d) Police y’igihugu.
12. Icyemezo cyo kwambura burundu uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
kimenyeshwa:

a) Prokireri wa Republica;

b) Ubutegetsi bwa butanze;

c) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu;

d) Ministri w’ubutabera.

NB:uruhushya rw’agateganyo rufite agaciro ku nzego zose


z’ibinyabiziga(A,B,C,D,E,F).

13. uruhushya rw’agateganyo rufite agaciro ku nzego zose z’ibinyabiziga uretse:

a) Ibinyabiziga byo mu nzego B na F;

b) Ibinyabiziga bikomatanye;

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

14. Urwego B imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya yo kwicarwamo
hatabariwemo uw’umuyobozi:

a) irenga 8;

b) itarenga 18;

c) Irenga 18;

d) Itarenga 8.

15. Urwego B imodoka zagenewe gutwara ibintu kandi zifite uburemere ntarengwa
bwemewe:

a) Burenga ibiro 3500;

b) Butarenga ibiro 3500;


c) Burenga ibiro 5000;

d) Butarenga ibiro 5000.

16. Urwego C imodoka zagenewe gutwara ibintu bifite uburemere ntarengwa


bwemewe:
a) Butarenga ibiro 5000;

b) Burenga ibiro 5000;

c) Butarenga ibiro 3500;

d) Burenga ibiro 3500.

17. Urwego D imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya yo kwicarwamo
hatabariwemo uw’umuyobozi:

a) Itarenga 18;

b) Itarenga 8;

c) Irenga 8;

d) Irenga 18.

18. Iyo rwatakaye rwibwe cyangwa rwangiritse uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
rusimburwa n’urupapuro rutangwa na:

a) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu;

b) Police ishinzwe umutekano mu muhanda;

c) Prokireri wa Republica;

d) Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu.

19. Ikinyabiziga cyose cg ibinyabiziga bikururana,iyo bigenda bigomba kugira :

a) Ikibiranga;
b) Imyanya yo kwicarwamo;

c) Ubiyobora;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

20. Inyamanswa zigenda mu muhanda zigomba uko bishobotse kwose gukomeza


kugendera:

a) Iburyo bw’umuhanda;

b) Kunkombe y’iburyo;

c) Ku nkombe zigiye hejuru z’iburyo bw’umuhanda;

d) Ku mirongo ibangikanye.

21. Iyo kugenda ku mirongo ibangikanye byemewe kandi ibisate by’umuhanda bikaba
bigaragazwa n’imirongo irombereje cyangwa iciyemo uduce,abayobozi babujijwe:

a) Kongera umuvuduko;

b) Kunyura hejuru y’iyo mirongo;

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

22. Kugenda ku mirongo ibangikanye ku binyabiziga byemewe gusa:

a) Ku gice cya kabiri cy’iburyo bw’umuhanda;

b) Ku mihanda igendwamo mu cyerekezo kimwe kandi igabanyijemo ibisate bibiri;

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri;

d) Ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda ugabanyijemo ibisate bitatu;


23. Iyo umuhanda ugabanyijemo bisate bibiri kandi ugendwamo mu byerekezo byombi
umuyobozi abujijwe:

a) Kugenda mu gisate cy’iburyo;

b) Kugenda mu gisate cy’ibumoso;

c) Kunyuranaho;

d) Ibisubizo byose ni byo.

24. Iyo umuhanda ugabanyijemo ibisate bitatu kandi ukaba ugendwamo mubyerekezo
byombi, umuyobozi wese abujijwe :

a) kugendera mu gisate kerekeye inkombe y’iburyo;

b) kugendera mu gisate kerekeye inkombe y’ibumoso;

c) kongera umuvuduko;

d) A na C nibyo bisubizo by,ukuri

25. Ibyo aribyo byose abakozi babafitiye ububasha bashobora gutegeka kugenda:

a) Kumirongo iteganye;

b) Ku mirongo ibangikanye;

c) Ku mirongo ibiri;

d) Ku murongo umwe.

26. Iyo kubera ubucucike bw’ibigenda mu muhanda hiremye imirongo ibangikanye


kandi irombereje abayobozi bagomba gukomeza kugendesha ibinyabiziga byabo:

a) Kumirongo iteganye;

b) Ku mirongo ibangikanye;
c) Ku murongo umwe;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

27. Imyaka y’ifatizo ku bayobozi b’amatungo ni:

a) 12;

b) 14;

c) 15.

28. Ku bayobozi b’inyamanswa zikurura, zaba ziziritse cg zitaziritse ku cyo zikurura no


ku bayobozi b’inyamanswazikoreye cg zigenderwaho imyaka y’ifatizo ni:

a) 12;

b) 15;

c) 18;

d) 14.

29. Imyaka fatizo ku bayobozi b ’ibinyabiziga biri mu nzego A na B ni:

a) imyaka 20,

b) imyaka17,

c) imyaka 18;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

30. Imyaka fatizo ku bayobozi b’ibinyabiziga biri mu nzego A na C ni:

a) imyaka 20,

b) imyaka17,
c) imyaka 18;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

31. Umuyobozi w’imyaka 19 ashobora kuyobora:

a) Ibinyabiziga byo mu nzego C na D;

b) Ibinyabiziga byo mu nzego E na F;

c) Amatungo cyangwa inyamanswa;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

32. Imyaka y’ifatizo ku bayobozi b’imodoka ziri munzego C, D, E na F ni:

a) 25;

b) 21;

c) 20;

d) 18.

33. Uretse igihe byatangiwe uruhushya, nta muyobozi wemerewe kugenza cyangwa
gukomeza kugenza ikinyabiziga gifite ubuhagarike burengeje:

a) m 5;

b) m 3 habariwemo ibyo kikoreye;

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo;

d) m 4 habariwemo ibyo kikoreye.

34. Iyo banyuze iruhande rw’inkomyi abanyamaguru bagomba gukikira banyuze mu


muhanda, abayobozi bagomba gusiga umwanya ufite ubugari:

a) Bwa metero 2 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi;


b) Bwa metero 5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi;

c) Bwa metero 1.5 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi;

d) Bwa metero 1 nibura hagati yayo n’iyo nkomyi;

35. Iyo bidashoboka gusiga umwanya ufite ubugari bwa metero imwe kandi
umunyamaguru akaba anyura hafi y ‘inkomyi umuyobozi agomba kuyikikira afite
umuvuduko utarengeje:

a) 10km/h;

b) 5km/h;

c) 20km/h;

d) 40km/h.

36. Umuyobozi wese uvuye ahantu hahana imbibi n’inzira nyabagendwa agiye
kwinjiramo agomba kureka:

a) Ibinyabiziga bihegereye bigatambuka;

b) Ibinyabiziga byahageze bigakomeza;

c) Ibinyabiziga bigendamo bigatambuka;

d) Ntagisubizo cy’ ukuri kirimo

37. Mbere yo kwinjira mu isangano aho bagomba kuzenguruka, umuyobozi


w’ikinyabiziga agomba:

a) Guhagarara akanya gato;

b) Kureka ibinyabiziga byagezemo bigatambuka;

c) Gukomeza kugenda igihe bimworoheye;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


38. Umugenzi wese uri munzira nyabagendwa agomba guhita yumvira ibitegetswe na:

a) Ibimenyetso biri mu muhanda;

b) Ibimenyetso bimurika;

c) Ibimenyetso byera biri mu muhanda;

d) Abakozi babifitiye ububasha.

39. Kubisikana bikorerwa k’uruhande:

a) Rw’iburyo;

b) Rw’ibumoso;

c) K’umurongo udacagaguye;

d) Ku nkengero z’umuhanda.

40. Kunyuranaho bikorerwa k’uruhande:

a) Rw’ibumoso;

b) Rw’iburyo;

c) Ku nkengero z’umuhanda;

d) K’umurongo ucagaguye.

41. Umuyobozi ubonye ko hari undi umukurikiye ashaka kumunyuraho agomba:

a) Guhagarara gato;

b) Kongera umuvuduko;

c) Kwegera uruhande rw’iburyo bw’umuhanda;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.


42. Ku byerekeye imyubahirize yiri teka kubisikana no kunyuranaho bireba
ibinyabiziga:

a) Bikururana gusa;

b) Ibigenda n’ibihagaze gusa;

c) Ibigenda gusa;

d) Abantu, inyamanswa n’ibinyabiziga.

43. Mu misozi miremire aho ibisikana ridadashoboka cg riruhije kandi ibinyabiziga


bihuye ari ibyo mu rwego rumwe ibigomba gusubira inyuma ni:

a) Ibinyabiziga bizamuka;

b) Ibinyabiziga bimanuka;

c) Ibinyabiziga bito;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

44.Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira


inyuma abayobozi bagomba gusubira inyuma ni aba bakurikira:

a) Abatwaye ibinyabiziga bikomatanye bahuye n’abatwaye ibidakomatanye;

b) Abatwaye ibinyabiziga binini bahuye n’abatwaye ibito;

c) Abatwaye ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe bahuye n’abatwaye ibitwara


imizigo;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

45.Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira


inyuma abayobozi bagomba gusubira inyuma ni aba bakurikira:

a) Abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye bahuye n’abatwaye ibikomatanye;


b) Abatwaye ibinyabiziga bito bahuye n’abatwaye ibinini;

c) Abatwaye ibinyabiziga bitwara imizigo bahuye n’abatwaye ibitwarira abantu


hamwe;

d) Byose n’ibisubizo cy’ukuri kirimo.

46. Mbere yo kugira uwo anyuraho umuyobozi wese agomba kwiringira ko:

a) Umuyobozi umuri imbere yagaragaje ko ashaka kunyura kuwundi;

b) Ntawundi muyobozi watangiye ku munyuraho;

c) Byose ni ibisubizo by’ukuri.

47. Kugirango habe umutekano mu kugenda mu muhanda ushobora mu ifasi ashinzwe


gutegeka ko habaho icyerekezo kimwe ni:

a) Umukuru w’akarere;

b) Ministri ushinzwe imirimo ya leta;

c) Umukozi ubifitiye ububasha;

d) Umukuru w’intara.

48.Iyo icyerekezo kimwe kireba ishami ry’inzira nyabagendwa mu ntara nyinshi


icyemezo gifatwa na:

a) Umukuru w’intara;

b) Ministri ushinzwe imirimo ya leta;

c) Ministri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.

49,. Iyo kugenda mu muhanda bidashobora kunyuzwa mu yindi nzira ku buryo


bworoshye,icyerekezo kimwe gishobora gushyirwaho :

a) Amasaha amwe n’amwe;


b) Igihe ari ngombwa;

c) Mu buryo busimburana;

d) N’umukozi ubifitiye ububasha.

50. Mu gihe ahindura icyerekezo umuyobozi wese agomba kubigira agabanije


umuvuduko kandi akareka hagahita:

a) Abanyamaguru bambukiranya umuhanda avuyemo cyangwa uwo aganamo;

b) Ibinyabiziga byihuta cyane;

c) Ibinyabiziga n’abanyamaguru bivuye mu muhanda agendamo;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

51. Umuyobozi agomba gushobora guhagarika ikinyabiziga cye akurikije ibi bikurikira:

a) Aho ageza amaso n’imbere y’inkomyi idatunguranye;

b) Ahari umwanya uhagije

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo,

52. Amapikipiki n’imodoka zifite uburemere ntarengwa bwemewe butarenga ibiro 3500
uretse amavatiri cyangwa tagisi n’ibinyabiziga bitwarira hamwe abantu umuvuduko ni:

a) 80km/h;

b) 70km/h;

c) 60km/h;

d) 50km/h.

53. Imodoka zikoreshwa nk’amavatiri y’ifasi cyangwa amatagisi zifite uburemere


bwemewe butarenga kilogramma 3500 umuvuduko ni:
a) 80Km/h;

b) 70Km/h;

c) 60Km/h;

d) 50Km/h.

54. Imodoka cyangwa ibinyabiziga bikomatanye bifite uburemere ntarengwa bwemewe


cyangwa uburemere bugendanwa burenga ibiro12500 kimwe na velomoteur
umuvuduko ni:

a) 70Km/h;

b) 50Km/h;

c) 80Km/h;

d) 60Km/h.

55. Ibinyabiziga by’ubuhinzi, bifite imipira irambuka cyangwa itarambuka ntibigomba


kurenza umuvuduko ukurikira:

a) 40km/h;

b) 25km/h;

c) 35km/h;

d) 20km/h.

56. Mu nsisiro umuvuduko ntarengwa w’imodoka zagenewe gusa gutwara abantu ni:

a) km 60 mu isaha;

b) km50 mu isaha;

c) km 70 mu isaha;
d) km 40 mu isaha.

57. Mu nsisiro umuvuduko ntarengwa w’ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe


kimwen’imodoka zidashobora kwikorera ibirenze toni imwe ni:

a) km 60 mu isaha;

b) km 50 mu isaha;

c) km 70 mu isaha;

d) km 40 mu isaha.

58. Icyapa kerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza mu isaha


gishyirwa ku binyabiziga bikurikira:

a) Ibinyabiziga ndakumirwa;

b) Ibinyabiziga bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni 3;

c) Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe;

d) Ibinyabiziga bifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga toni 5.

59. Umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bihagaze umwanya munini ku


ruhande rumwe rw’umuhanda ubisikanirwamo kandi utuma hahita ibinyabiziga bibiri
gusa ugomba kuba nibura:

a) 5m mu nsisiro na 20m ahatari mu nsisiro;

b) 10m mu nsisiro na 15m ahatari mu nsisiro;

c) 15m mu nsisiro na 25m ahatari mu nsisiro;

d) d)10m mu nsisiro na 20m ahatari mu nsisiro.

60.Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini iyo ubugari bw’umwanya usigaye


ku muhanda butagifite:
a) Metero 6;

b) Metero 3;

c) Metero 2,10;

d) Metero 2,90.

61. Ikinyabiziga kibujijwe gugagarara akanya kanini mu muhanda aho ugabanyijemo


ibisate bigaragazwa na:

a) Imirongo idacagaguye;

b) Imirongo icagaguye;

c) Imirongo irombereje;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

62. Ikinyabiziga kibujijwe guhagarara akanya kanini mu muhanda wo hagati mu nzira


ugizwe n’imihanda:

a) Ibiri;

b) Itatu;

c) Itanu;

d) Ine.

63. Birabujijwe guhagarika igihe kirenze iminsi 7 ku nzira nyabagendwa ibinyabiziga


bikurikira:

a) Remoroki;

b) Ibinyabiziga bifite moteri bitagishoboye kugenda;

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri;
d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

64. Intabaza ndangururajwi ikoreshwa gusa igihe ikinyabiziga ndakumirwa:

a) Kiri mu rugendo rwihutirwa;

b) Kiri mu butumwa bwihutirwa;

c) Mu gihe gihurujwe;

d) Mu gihe gitabaye.

65. Abagendera mu nzira nyabagendwa babujijwe kwata:

a) Imirongo y’abanyeshuri badashorewe n’umwarimu;

b) Ibinyabiziga bishoreranye;

c) Uruhererekane;

d) Inzira zigiye hejuru.

66. Uburemere ntarengwa bwemewe bujya ku cyome bwerekanwa n’:

a) Ibyapa biri ku cyome;

b) Ibyangombwa by’icyome;

c) Umuyobozi w’icyome;

d) Ibyapa biri kuri buri nkombe.

67.Uretse igihe icyapa kibyerekana ukundi uburemere ntarengwa ku mateme akozwe


mu ngiga z’ibiti cyangwa mu mbaho ni:

a) toni 10;

b) toni 8;
c) toni 12;

d) toni 16.

68.Amatara maremare agomba kuzimwa iyo umuhanda umurikiwe hose kandi bikaba
bihagije kugirango umuyobozi arebe neza muri:

a) 100m;

b) 150m;

c) 200m;

d) 50m.

69.Amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa


agomba gukoreshwa:

a) Igihe bwije;

b) Igihe cy’imvura nyinshi cg cy’umukungugu mwinshi;

c) Igihe cyose no mu buryo bwose;

d) Igihe cyose ari ngombwa.

70. Amapikipiki adafite akanyabiziga ko kuruhande iyo bitagishoboka kubona muri


200m agomba kugaragazwa inyuma n’amatara akurikira:

a) Amatara 2 yera;

b) Itara rimwe ry’umuhondo;

c) Itara rimwe risa n’icunga rihishije;

d) Itara rimwe ritukura.

71.Amatara ndanga agomba gucanirwa rimwe n’amatara yo kubisikana na:


a) Amatara y’urugendo cg n’amatara kamenabihu;

b) Amatara y’urugendo cg n’amatara kamenabihu y’imbere;

c) Amatara magufi n’amatara maremare.

72. Imburira zimurika zemewe gukoreshwa kugirango bamenyeshe umuyobozi ko:

a) Bagiye kubisikana mu nsisiro;

b) agomba kugabanya umuvuduko yaho ageze;

c) Bagiye kunyuranaho haba mu nsisiro cg ahandi hose;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

73. Ibyerekeranye no gusimburana kw’amahoni n’imburira zimurika ntibireba


ibinyabiziga

a) Ibinyabiziga bitwara imizigo;

b) Ibinyabiziga ndakumirwa;

c) Ibinyabiziga by’abapolice;

d) B na C ni ibisubizo by’ukuri.

74. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bitari velomoteri n’amapikipiki bidafite


akanyabiziga kuruhande inyuma ni:

a) Amatara abiri y’umuhondo cg asa n’icunga rihishije;

b) Amatara abiri y’umutuku;

c) Amatara abiri yara;

d) Itara rimwe ritukura.


75. Abanyamaguru batatanye cyangwa bagize udutsiko tudafatanyije gahunda kandi
batayobowe n’umwarimu bategetswe kunyura:

a) Mu kayira k’amagare;

b) Kuruhande rw’iburyo bw’umuhanda;

c) Mu tuyira turi kumpande z’umuhanda;

d) Mu tuyira turi kumpande z’umuhanda no ku nkengero zigiye hejuru.

76. Nta narimwe abanyamaguru bashobora gutinda mu muhanda cyangwa ku


hahagarara cyeretse:

a) Hari impamvu nyakuri ibibateye;

b) Bambukiranya umuhanda mu nzira y’abanyamaguru;

c) Iyo bagize itsinda ry’abantu benshi.

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo

77. Iyo ntankengero y’umuhanda iringaniye cyangwa idashobora kugendwamo


abanyamaguru bashobora kunyura:

a) Mu kayira k’amagare cyangwa se mu muhanda;

b) Mu kayira k’amagare gusa;

c) Mu muhanda gusa;

78. Bamwe muri aba bantu bubahiriza ibyo abanyamaguru bategetswe:

a) Abantu batwaye amagare na velomoteri;

b) Abantu batwaye utunyamizigo;

c) Abantu batwaye utunyamizigo tw’abana;


d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

79. Bimwe muri ibi binyabiziga ntibitegetwse kugira ibimenyetso bibiranga iyo
byambukiranya umuhanda cyangwa bigenda kuruhande rwawo:

a) Rumoroki;

b) Ibinyabiziga bigendwamo n’abana kimwe n’ingorofani n’ibimuga cg abarwayi;

c) Amapikipiki n’ibinyamitende;

d) d)Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

80. Abanyamaguru bagomba kunyura mu myanya yabateganyirijwe iyo iri ahatageze ku


ntera ya:

a) Metero 10;

b) Metero 20;

c) Metero 50;

d) Metero 100.

81. Ibinyabiziga bikururwa n’inyamanswa biherekeranyije mu butumwa bigomba


kugabanywamo amatsinda afite uburebure butarengeje:

a) 500m kandi hagati yayo hakaba nibura 50m;

b) 500m kandi hagati yayo hakaba nibura 30m;

c) 300m kandi hagati yayo hakaba nibura 30m;

d) 100m kandi hagati yayo hakaba nibura 50m.

82.Hagati y’imodoka ziherekeranije mu butumwa zigamije urugendo rumwe hagomba


kuba byibura:

a) 50m;
b) 40m;

c) 30m;

d) 20m.

83. Umubare w’inyamanswa zikurura ikinyabiziga ntushobora kurenga

a) Eshatu zikurikiranye n’enye zibangikanye;

b) Enye zikurikiranye n’eshatu zibangikanye;

c) Eshanu zikurikiranye n’enye zibangikanye;

d) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

84.Amagambo”ATTENTION CONVOI” yanditse ku cyapa cy’umuhondo mu nyuguti


zitukura zishyirwa ku kinyabiziga cya mbere mu biherekeranije mu butumwa agomba
gusomeka neza ku manywa muri:

a) metero 150;

b) metero 200;

c) metero 100;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

85.Ku mateme hagati y’ibinyabiziga bifite ibimenyetso byerekana umuvuduko hagomba


kuba nibura:

a) 30m;

b) 40m;

c) 10m;

d) 20m.
86. Hashyirwaho umuherekeza, wunganira umuyobozi iyo umubare w’inyamanswa
zikurura urenze :

a) 4;

b) 5;

c) 6;

d) 8.

87. Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamanswa nacyo gikuruye ikindi kandi uburebure
bw’ibikururwa bukaba burenga metero 18, hatabariwemo icyo ikinyabiziga cya mbere
kiziritseho hagomba:

a) Umuherekeza ukurikiye icyo kinyabiziga ku maguru;

b) Abandi bantu bunganira umuyobozi;

c) Abandi bamufasha gukurura icyo kinyabiziga;

d) Umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri.

88.Iyo uburebure bw’imizigo iri ku kanyamizigo gakururwa burenga metero 12


hagomba:

a) Abandi bantu 2 bamufasha gukurura ako kanyamizigo;

b) Undi muntu umwe nawe ukurura ako kanyamizigo;

c) Umuherekeza ukurikiye icyo kinyabiziga ku maguru;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

89.Iyo akanyamizigo gasunikwa cyangwa ibyo gatwaye bidatuma umuyobozi atabona


neza imbere ye:

a) agomba guhagarara;

b) agomba kubigabanya;
c) agomba gukurura ikinyabiziga cye;

d) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

90.Imizigo yikorewe n’amagare,na velomoteri,amapikipiki,ibinyamitende by,ibiziga


bitatu n’iby’ ine bifite cyangwa bidafite moteri ntibishobora kurenza impera y’imbere
y’ikinyabiziga, naho iy’inyuma y’ikinyabiziga ntibishobora kurenza:

a) 50cm;

b) 40cm;

c) 30cm;

d) 20cm.

91. Birabujijwe gutwara ku ntebe z’ikinyabiziga umubare w’abantu urenze umubare


wateganijwe na:

a) Police y’igihugu;

b) Uwayikoze;

c) Umutwe wa police ushizwe umutekano mu muhanda;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

92. Kugira ngo bitabangamira uburyo bwo kugenda mu muhanda, inyamanswa zigomba
kugabanywamo amatsinda uretse mu bihe bikurikira:

a) Igihe hari abayobozi bahagije;

b) Igihe nta mabwiriza yandi yatanzwe;

c) Igihe hatanzwe amabwiriz yihariye yo kwimuka;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


93.Iyo igenda mu nzira nyabagendwa,imikumbi igomba kugabanywamo udutsiko
tugizwe n’inyamanswa:

a) zitarenze 20 kandi dutandukanijwe n’intera ya 10m;

b) zitarenze 10 kandi dutandukanijwe n’intera ya 20m;

c) zirenze 10 kandi dutandukanijwe n’intera ya 10m;

d) zirenze 20 kandi dutandukanijwe n’intera ya 10m;

94. Abayobozi b’amagare na velomoteri bayoboye ibinyabiziga byabo batabyicayeho


bagomba kubahiriza amategeko agenga:

a) Amagare;

b) Velomoteri;

c) Abanyamaguru;

d) Amagare na velomoteri.

95. Mu mihanda yo mu mijyi ubwikorezi ntarengwa bwemewe kuri buri mutambiko


usanzwe ufungirwaho ibiziga bine ni:

a) 1000kg;

b) toni 12;

c) 24000kg;

d) toni 10.

96. Mu mihanda yo mu mijyi ubwikorezi ntarengwa bwemewe ku mitambiko ibiri


ikurikiranye ifungirwaho ibiziga bine ni:

a) 1000kg;

b) toni 16;
c) 24000kg;

d) toni 10.

97. Mu mihanda yo mu mijyi ubwikorezi ntarengwa bwemewe ku mitambiko itatu


ifungirwaho ibiziga bine ni:

a) 1000kg;

b) toni 12;

c) 24000kg;

d) toni 10.

98. Ku binyabiziga bifite imitambiko ibiri cyangwa irenga hadashyizweho icyuma


gituma zifata iyo ari ikinyabiziga gikuruwe n’ikindi cyangwa gikuruwe n’inyamanswa
uburebure ntiburenza:

a) 18m;

b) 13m;

c) 11m;

d) 7m.

99. Uburebure bw’ibinyabiziga bikururarana, hashyizweho ibituma zikururana,


icyambere kikaba gikururwa n’inyamanswa ntiburenza:

a) 7m;

b) 11m;

c) 13m;

d) 18m.
100. Ikinyabiziga gifite umutambiko umwe uhuza imipira uburebure ntiburenza :

a) 7m;

b) 11m;

c) 13m;

d) 18m.

101. Ibinyabiziga iyo biva aho biba bijya mu mirima cyangwa iyo bitahuka kandi
bikaba bitarengeje umuvuduko wa kilometero 20 mu isaha bishobora kugeza ku bugari
ntarengwa bwa:

a) 6m;

b) 200cm;

c) 300cm;=3m

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

102. Ubuhagarike bw’ikinyabiziga ni:

a) 5m;

b) 2,70m;

c) 4,20m;

d) 4,70m.

103. Uburebure bwa makuzungu ntiburenza:

a) 13,70m;

b) 18m;

c) 17,40m;
d) 24m.

104. Ubuhagarike bw’ibinyabiziga bikururana hashyizweho ibituma bikururana,icya


mbere kikaba gikururwa n’inyamanswa ntiburenza:

a) 18m;

b) 14m;

c) 24m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

105. Iyo ikinyabiziga kikoreye ibintu birebire bidashobors kugabanywa icyo gihe
imizigo ntishobora kurenza, ku mpera y’inyuma y’ikinyabiziga:

a) 600cm;

b) 300cm;

c) 200cm;

d) 100cm.

106. Igihe harimo indi myanya, birabujijwe gutwara abana ku ntebe y’imbere
y’imodoka badafite imyaka :

a) 8;

b) 10;

c) 12;

d) 15.

107. Ibimenyetso bikoreshwa kugirango berekane impera y’inyuma y’imizigo


ntibishobora gushyirwa ku buhagarike uhereye kubutaka burenze:

a) metero 1 na santimetero 55;


b) metero 2 na santimetero 70;

c) metero 1 na santimetero 50;

d) metero 1 na santimetero 90.

108. Amatara ndanga mbere yakira rimwe buri gihe:

a) N’amatara magufi,n’amatara kamenabihu y’imbere;

b) N’amatara maremare,n’amatara kamenabihu y’imbere;

c) N’amatara magufi,n’amatara kamenabihu y’inyuma;

d) A na B ni ibisubizo by’ukuri.

109.Ibinyabiziga bishobora gushyirwaho amatara amurika kure cyane,amatara kamena-


bihu,amatara yo gusubira inyuma n’itara rishakisha rifite ibara:

a) ryera;

b) ry’umutuku;

c) ry’umutuku cyangwa umuhondo;

d) ryera cyangwa ry’umuhondo.

110.Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura,rigomba ridahumisha kugaragara n’ijoro igihe


ijuru ricyeye mu ntera nibura ya:

a) 150m no ku manywa igihe cy’umucyo mu ntera ya 20m;

b) 120m no ku manywa igihe cy’umucyo mu ntera ya 30m;

c) 100m no ku manywa igihe cy’umucyo mu ntera ya 20m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


111. Amatara yo kubisikana y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo, agomba nijoro igihe
ijuru rikeye, kumurika mu muhanda imbere y’ikinyabiziga mu ntera ya:

a) 100m;

b) 150m;

c) 50m;

d) 40m.

112. Itara ryo guhagarara rishyirwaho gusa iyo ingufu za moteri zirengeje santimetero
kibe:

a) 350cm3

b) 125cm3

c) 120cm3

d) 50cm3

113. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amagare, na velomoteri kimwe na remoroki


zikuruwe n’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenza:

a) 75cm;

b) 30cm;

c) 40cm;

d) 50cm.

114. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’ipikipiki ifite akanyabiziga ko kuruhande kimwe


n’ubw’iya remoroki ikuruwe na bene icyo kinyabiziga kidapakiye ntibushobora
kurenza:

a) Santimetero 75;
b) Metero 1, 25;

c) Santimetero 30;

d) Santimetero 50.

115. Ubugari bw’imizigo yikorewe n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko kuruhande


kimwe na remoroki zikururwa naben ’ibyo binyabiziga ntibushobora kurenga:

a) 75cm;

b) 1,25cm;

c) 30cm;

d) 50cm.
116. Iyo ikinyabiziga cyikoreye ibintu bidashobora kugabanywa icyo gihe imizigo
ntishobora kurenza:

a) 3m ku mpera y’inyuma;

b) 2m ku mpera y’inyuma;

c) 2,10 ku mpera y’inyuma;

d) 1m ku mpera y’inyuma

117. Iyo imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera cy’imizigo
igihe ari ku manywa kigomba kugaragazwa:

a) Itara ritukura cyangwa akagarurarumuri k’umutuku;

b) Agatambaro gatukura ka 50cm;

c) Agatambaro gatukura byibura ka 50cm y’uruhande;

d) Byose n’ibyukuri..
118. Iyo imizigo isumba impera y’ikinyabiziga ho metero irenga igice gihera
cy’imizigo igihe amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa kigomba kugaragazwa:

e) Itara ritukura cyangwa akagarurarumuri k’umutuku;

f) Agatambaro gatukura ka 50cm;

g) Agatambaro gatukura ka 50cm y’uruhande;

h) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

119. Umuyobozi w’ikinyabiziga cyangwa uw’ikinyamitende itatu cg ine bifite moteri


agomba kugira aho yicara hafite ubugari butari munsi:

a) 40cm;

b) 55cm;

c) 50cm;

d) 30cm.

120. Ibinyabiziga bifite imitambiko itatu cyangwa irenga, hatarimo makuzungu ni:

a) toni 12;

b) toni 10;

c) toni 16;

d) toni 20.

121. Ubwikorezi ntarengwa ku binyabiziga bikururana ni:

a) Toni 30;

b) 2000kg;

c) Toni 16;
d) 20 000kg.

122. Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri n’ikinyabiziga gikururwa n’inyamanswa


ntibishobora gukurura:

a) Ibinyabiziga birenze bitatu;

b) Ibinyabiziga birenze bibiri;

c) Ibinyabiziga bitarenze bine;

d) Ibinyabiziga bitarenze bitatu.

123. Ibizirikisho bigomba kugaragazwa n’icyapa cyera cya mpande enye zingana kiri ku
ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga gikurura kuri buri ruhande nibura:

a) 50cm;

b) 40cm;

c) 30cm;

d) 20cm.

124. Amatara ndanga cyerekezo agomba kugaragara n’ijoro igihe ijoro rikeye, mu ntera
nibura ya metero 150 no ku manywa igihe cy’umucyo,mu ntera ya:

a) 20m;

b) 30m;

c) 100m;

d) 150m.

125. Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndanga mbere na ndanga
nyuma, ntihashobora kuba aharenze hejuru y’ubutaka ku kinyabiziga kidapakiye.
a) 1m;

b) 1,20m;

c) 1,90m;

d) 1,55m.

126. Ahari hejuru cyane h’ubuso bubonesha bw’itara ryo guhagara ntibushobora
gusumba, uhereye ku butaka igihe ikinyabiziga kidapakiye:

a) 1,55m;

b) 1,90m;

c) 1,50m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

127.Ubwikorezi ntarengwa bwemewe kuri buri mutambiko ufungirwaho ibiziga bine ku


mitambiko ibiri ikurikiranye buzaba:

a) toni 16;

b) toni 8;

c) toni 10;

d) toni 24.

128. Gushyira mu muhanda ku buryo budasanzwe ibinyabiziga bikururana birenze


bitatu bigomba gutangirwa uruhusa na:

a) Police ishinzwe umutekano mu muhanda;

b) Ministri ushinzwe imirimo ya leta;

c) Ministri w’ubutabera;
d) Ministri wo gutwara abantu n’ibintu.

129. Kuva kubutaka, igihe ikinyabiziga kidapakiye nta tara na rimwe cyangwa
akagarurarumuri bishobora kuba bifunze ku buryo igice cyabyo cyo hasi cyane
kimurika hasi ya:

a) 1,55m;

b) 1,99m;

c) 40cm;

d) 30cm.

130. Itara ribonesha icyapa kiranga nimero z’ikinyabiziga ritegetswe gukoreshwa gusa
iyo ikinyabiziga kigomba:

a) Gucana amatara;

b) kugira bene icyo cyapa;

c) kugenda igihe bwije;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

131.Itara rigufi rishobora gushyirwa cyangwa kudashyirwa ku binyabiziga bifite moteri


y’ingufu za:

a) sentimetero kibe 40;

b) sentimetero kibe 80;

c) sentimetero kibe 50;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

132. Amatara ndanga burumbarare agomba kubonwa n’ijoro igihe ijuru rikeye
n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri ku ntera:
a) 100m;

b) 150m;

c) 200m;

d) 300m.

133. Amatara maremare n’ayo kubisikana ategetwe gukoreshwa gusa iyo


umuvudukow’ikinyabiziga kidapakiye kandi kigeze ahategamye ushobora kurenga:

a) 40km mu isaha;

b) 30km mu isaha;

c) 20km mu isaha;

d) 50km mu isaha

134. Amatara magufi y’imodoka ntashobora kurenga:

a) atatu;

b) abiri;

c) rimwe;

d) ane.

135. Igihe ikinyabiziga kidapakiye,ahari hejuru cyane h’ubuso bubonesha bw’itara ryo
guhagarara ntibushobora gusumba:

a) 1,55m;

b) 1,90m;

c) 1,25m,

d) 75m.
136. Itara ribonesha icyapa kiranga nimero y’ikinyabiziga rigomba kuba:

a) Umutuku;

b) Umweru;

c) Umuhondo usa n’icunga rihishije;

d) Umuhondo.

137. Isonga y’impombo yohereza ibyotsi ntishobora kwerekezwa:

a) Ibumoso bw’ikinyabiziga;

b) Ku ruhande rw’ikinyabiziga;

c) Iburyo bw’ikinyabiiga;

d) Hejuru y’ikinyabiziga.

138.Itara ryo guhagarara rigomba kwaka iyo :

a) Feri yo gutabara ikoreshejwe;

b) Feri yo guhagarara ikoreshejwe;

c) Feri y’urugendo ikoreshejwe.

139. Utugarurarumuri two kuruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga tugomba gusa na:

a) Umuhondo;

b) Umweru;

c) Umutuku;

d) Umuhondo usa n’icunga rihishije.


140. Amatara ndanga yera cyangwa y’umuhondo ari imbere y’ikinyabiziga n’amatara
ari inyuma agomba ariko kuba adahumishije, agaragara n’ijoro igihe ijuru rikeye muri:

a) 300m;

b) 200m;

c) 150m;

d) 100m.

141. Itara n’icyatsi kibisi rishyirwa ku modoka cyangwa kuri remoroki ikuruwe rituma
umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho rigomba
gushyirwa:

a) hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga;

b) hafi y’impera y’iburyo bw’ikinyabiziga;

c) Ahegereye inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

.142. Ku byerekeye amatara y’inyuma y’ibinyamitende na velomoteri intera iba gusa:

a) 100m;

b) 150m;

c) 200m;

d) 50m.

143. Iyo tumuritswe n’amatara y’urugendo y’icyo kinyabiziga utugarurarumuri


tugomba n’ijoro, igihe ijuru rikeye, kubonwa n’umuyobozi w’ikinyabiziga kiri muri:

a) 50m;

b) 100m;
c) 150m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri cyirimo.

144. Utugarurarumuri turi ku kindi kinyabiziga kitari remoroki ntidushobora gusa


n’igishushanyo cya:

a) Kare;

b) Urukiramende;

c) Mpande eshatu;

d) Uruziga.

145. Ntamwanya n’umwe feri ifungirwaho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse iyo:

a) Feri y’urugendo idakora neza;

b) Ikinyabiziga kiri ku gacuri cg ku kazamuko ka 16%;

c) Iyo kurekurana ari iby’akanya gato, nk’igihe cyo guhinduranya vitesi;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

146. Itara ribonesha icyapa kiranga nimero y’ikinyabiziga rigomba kuba ryera kandi
n’ijoro igihe ijuru ricyeye, rigomba gutuma izo numero zisomerwa nibura muri:

a) 150m;

b) 100m;

c) 50m;

d) 20m.

147. Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bigomba kuba bifite ibikoresho by’ihoni


byumvikanira ku ntera ya:
a) 150m;

b) 100m;

c) 50m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

148. Iyo umuvuduko w’ibinyabiziga bidapakiye udashobora kurenga 50km mu isaha


ahategamye ibikoresho by’ihoni byumvikanira ku ntera ya:

a) 150m;

b) 100m;

c) 50m;

d) 20m.

149. Ihoni rya velomoteri ryumvikanira ku ntera ya:

a) 100m;

b) 50m;

c) 40m;

d) 20m.

150. Inziga z’ibiziga zigomba kugira imigongo itarangwaho:

a) Utunogo n’udushyundu;

b) Amano;

c) A na B n’ibisubizo by’ukuri;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


151. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugendara mu muhanda birimo ibyiciro:

a) Bibiri;

b) Bitatu;

c) Bine;

d) Kimwe.

152. Ibitegekwa byerekanwa n’amatara n’ibimenyetso bimurika birusha ububasha:

a) Amategeko agenga ibitambuka mbere;

b) Amategeko agenga abanyamaguru;

c) Amategeko yihariye anyuranye;

d) Ibyerekanwa n’ibyapa.

153. Kugirango berekane ahantu habi cyane hakoreshwa ikimenyetso cy’itara:

a) Ry’umweru;

b) Ry’umuhondo;

c) Ry’umuhondo rimyasa;

d) Ry’umutuku.

154. Kugirango berekane ahantu habi cyane hakoreshwa ikimenyetso cy’itara


ry’umuhondo rimyasa, iryo tara rivuga ibi bikurikira:

a) Gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda;

b) Guhagarara akanya gato;

c) a na b byose nibyo;
d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

155. Umurongo mugari wera udacagaguye ushobora gucibwa ku muhanda kugirango:

a) Werekane inkombe yawo;

b) Ugaragaze inkombe Mpimbano yawo;

c) Ugaragaze inkombe nyayo y’umuhanda.

156. Igice cy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugari wera udacagaguye kigenewe:

a) Guhagararwamo umwanya muto;

b) Guhagararwamo umwanya munini cyeretse kubyerekeye imihanda irombereje


y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka;

c) Guhagararwamo umwanya muto n’ munini cyeretse kubyerekeye imihanda


irombereje y’ibisate byinshi n’imihanda y’imodoka

157. Imyanya ibinyabiziga bigomba guhagararamo ishobora kugaragazwa na:

a) Imirongo yera yambukiranya umuhanda;

b) Umurongo wera udacagaguye wambukiranya umuhanda;

c) Umurongo ucagaguye ugizwe n’imitemeri y’ibara ryera;

d) Imirongo yera irombereje.

158. Imirongo yera igomba kugira ubugari buri hagati ya:

a) 15cm na 21cm;

b) 20cm na 40cm;

c) 40cm na 60cm;

d) 10cm na 15cm.
159. Imirongo migari igomba kugira ubugari buri hagati ya:

a) 18cm na 21cm;

b) 20cm na 30cm;

c) 40cm na 60cm;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


160. Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye
ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugirango imodoka zitambuke neza kiba
ari:

a) Inzira y’abanyamaguru;

b) Agahanda k’amagare;

c) a na b byose ni ukuri;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

161. Uburebure n’ubutandukane by’uduce tw’umurongo ucagaguye bizaba ku buryo


bukurikiranye hagati ya:

a) 1m na 3m no hagati ya 5m na 15m;

b) 1m na 5m no hagati ya 3m na 15m;

c) 3m na 5m no hagati ya 10m na 20m;

d) 2m na 4m no hagati ya 10m na 15m.

162. Impande za kare zera zigomba kugira umubyimba uri hagati ya:

a) 30cm na 40cm;

b) 20cm na 40cm;

c) 50cm na 70cm;
d) 40cm na 60cm.

163. Ubuhagarike bwa mpande eshatu n’ubw’ingirwamwashi bugomba kuba hagati ya:

a) 40cm na 60cm;

b) 50cm na 70cm;

c) 20cm na 40cm;

d) 10cm na 20cm.

164. Ubutambike bwa mpande eshatu n’ubwingirwamwashi bugomba kugira ubugari


buri hagati ya:

a) 40cm na 60cm;

b) 50cm na 70cm;

c) 20cm na 40cm;

d) 40cm na 70cm.

165.Ibimenyetso byerekana imirimo mu nzira nyabagendwa bishyirwaho na:

a) Abayobozi babifitiye ububasha;

b) Ubutegetsi bushinzwe inzira nyabagendwa;

c) Uyikora;

d) Prefe cg Intumwa.

166. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa na:

a) Imirongo migari yera;

b) Ibikoresho ngarurarumuri;

c) Imirongo migari y’umuhondo;


d) Ibimenyetso by’agateganyo.

167. Ibikoresho ngarura rumuri bishyirwa ku nkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa


z’umuhanda, bishyirwaho kuburyo abagenzi babona gusa iburyo bwabo ibyibara
ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije n’aho ibumoso bwabo bakahabona:

a) Iby’ibara ry’icyatsi;

b) Iby’ibara ryera;

c) Iby’ibara ry’umuhondo;

d) Iby’ibara ry’ubururu.

168. Imyanya y’aho ibinyabiziga bibujijwe kunyura cyangwa bitegeka ibinyabiziga


kunyura mu cyerekezo iki n’iki, bishobora kugaragazwa kubutaka n’imirongo iberamye
iteganye yera ifite ubugari buri hagati ya 10cm na 15cm kandi itandukanijwe no kuva
kuri:

a) 10cm kugeza kuri 15cm;

b) 15cm kugeza kuri 20cm;

c) 20cm kugeza kuri 30cm;

d) 25cm kugeza kuri 35cm.

169. Ibimenyetso by’agateganyo bivanaho agaciro k’ibimenyetso:

a) Birombereje byera biri ahantu hamwe;

b) Birombereje byera biri ahantu hatandukanye;

c) Birombereje bitukura biri ahantu hamwe;

d) Birombereje by’umuhondo biri ahantu hamwe.

170. Ibimenyetso biromberje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya


umuhanda mo kabiri, ibi bikaba bishobora kuba bigizwe na:
a) Umurongo ucagaguye n’udacagaguye;

b) Umurongo udacagaguye n’ucagaguye ibangikanye;

c) Umurongo Udacagaguye, ucagaguye niyi yombi ibangikanye.

171. Ibimenyetso biromberje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanya


umuhanda mo kabiri, ibi bikaba bishobora kuba bigizwe na:

a) N’umurongo udacagaguye;

b) Umurongo udacagaguye n’umurongo ucagaguye ibangikanye;

c) Umurongo ucagaguye;

d) Ibi bisubizo byose nibyo.

172. Ahantu uburyo bwo kugendera mu muhanda byerekanwa n’ibimenyetso bimurika,


ibinyabiziga bishobora kuhagenda biteganye:

a) Naho umubare wabyo utatuma biba ngombwa;

b) Umubare wabyo utarengeje uwateganijwe;

c) Begereye imirongo y’abanyamaguru;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

173. Iyo uduce tw’umurongo ucagaguye ari tugufi kandi twegeranye cyane, tuvuga ko:

a) Ugeze ku murongo ukomeza;

b) Urenze umurongo ukomeza;

c) Wegereye umurongo ukomeza.

174. Umurongo wera ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga uretse
gusa mu gihe:
a) Atabiherewe uruhushya n’umuyobozi ubufitiye ububasha;

b) Agiye guhagarika ikinyabiziga ayoboye;

c) Agiye kunyura ku kindi kinyabiziga, agiye gukatira ibumoso, guhindukira


cyangwa kujya mu kindi gice cy’umuhanda;

d) ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

175.Ubuso bumurika bw’amatara bukozwe n’uruziga rw’umurambararo wa:

a) 15cm kugeza kuri 21cm;

b) 18cm kugeza kuri 21cm;

c) 16cm kugeza kuri 21cm;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo. .

176. Umurongo ugizwe na mpande eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeye aho
abayobozi zireba baturaka kandi uciye ku buryo bugororotse ku nkengero y’umuhanda
werekana:

a) Ahanyurwa n’abanyamaguru;

b) Aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka;

c) Ahanyurwa n’amagare;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

177. Itara ry’icyatsi kibisi risa n’akaranga cyerekezo gafite isonga ryerekana hasi
risobanura ko:
a) Kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi ba velomoteri;

b) Kugenda ku gisate cy’umuhanda rigenga byemewe ku bayobozi bakigana;

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

178. Ku bimenyetso bimurika mu buryo bw’amatara atatu,itara ritukura rishyirwa:

a) Hejuru y’itara ry’icyatsi kibisi;

b) Munsi y’itara ry’icyatsi kibisi;

c) a na b birashoboka;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

179. Uturangacyerekezo dutoranya tw’ibara ryera dushobora gushyirwa:

a) kure y’amasangano;

b) Mu masangano;

c) Hafi y’amasangano;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

180. Imirongo yera yambukiranya umuhanda igomba kuba ifite ubugari buri hagati:

a) 20cm na 60cm;

b) 10cm na 60cm;

c) 60cm na 25cm.

181. Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda bigizwe na:

a) Ibyapa n’ibimenyetso bimurika;

b) Ibimenyetso byo mu muhanda;


c) A na B ni ibisubizo by’ukuri;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

182. Iyo umurongo wera ucagaguye n’umurongo wera ukomeje ibangikanye,umuyobozi


yita gusa

a) ku murongo ucagaguye;

b) ku murongo udacagaguye;

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri

d) ku murongo urushijeho kumwegera.

183. Ahanyura abayobozi b’amagare na velomoteri zifite imitende ibiri bambukiranya


umuhanda hagaragazwa na :

a) Imirongo ibiri icagaguye igizwe na kare z’ibara ry’umweru;

b) Imirongo ibiri icagaguye igizwe n’ingirwamwashi z’ibara ry’umweru;

c) A na B ni ibisubizo by’ukuri;

d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo.

184. Intagiriro n’iherezo bya hantu hahagararwamo umwanya munini bishobora


kugaragazwa:

a) N’umurongo wera ucagaguye wambukiranya umuhanda;

b) N’umurongo w’umuhondo udacagaguye wambukiranya umuhanda;

c) N’umurongo wera udacagaguye wambukiranya umuhanda;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.


185. Ibyapa byo ku mihanda bigomba gushyirwa iburyo bw’umuhanda ku buryo
umusozo wo hasi udashobora kuba munsi, uhereye ku butaka uretse ibyapa
by’agateganyo.

a) 1,55m cyangwa hejuru ya 2,10m;

b) 1,90m cyangwa hejuru ya 2,15m;

c) 1,50m cyangwa hejuru ya 2,10m;

d) 1,50m cyangwa hejuru ya 2m.

186. Ibyandikishije ibara ryera mu muhanda bishobora:

a) Gusimbura ibyerekanwa n’ibyapa;

b) Gusimburwa n’ibyerekanwa n’ibyapa;

c) Kuzuza Ibyerekanwa n’ibyapa;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

187. Igisobanuro cy’icyapa gishobora kuzuzwa, gusiganurwa cyangwa kugenwa


n’ibyapa by’inyongera bigizwe n’ibyapa bya:

a) Kare;

b) Mpande eshatu;

c) Urukiramende;

d) Ingirwa mwashi.

188. Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi ko :

a) Amategeko yihariye yo gutambuka mbere;

b) hari Icyago kandi bikerekana imiterere yacyo;


c) Babujijwe cyangwa bategetswe gukurikiza;

d) Ategetswe n’ibyerekanwa n’ibyapa.

189. Mu nsisiro ibyapa biburira bigomba gushyirwa:

a) Hafi y’amasangano;

b) Ku uruhande rw’iburyo;

c) Ahegereye inkomane;

d) Ku ruhande neza y’ahantu habi.

190. Ibyapa bitegeka bigira ingasire y’ibara:

a) Ritukura;

b) Ryera;

c) ryirabura;

d) ry’ubururu.

191. Ibyapa biyobora bishyirwa ahantu haboneye kurushaho hakurijwe:

a) Uko icyo byerekana kimeze;

b) Aho birushijeho kubonwa neza;

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

192. Intera iri hagati y’icyapa cyo guhagarara umwanya munini babisikana n’icyo
guhagarara umwanya muto no guhagarara umwanya munini babisikana ntushobora
kurenga metero zikurikira:

a) 200m;

b) 150m;
c) 100m;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

193. Umubare w’ibigereranyo biteraniye ku ngasire imwe ntushobora kurenga:

a) Kimwe;

b) Bibiri;

c) Bitatu;

d) Bine.

194. Ahatari mu nsisiro,ibyapa biburira n’ibyo gutambuka mbere bigomba gushyirwa


mu ntera kuva kuri:

a) 150m kugeza kuri 200m;

b) 100m kugeza kuri 150m;

c) 50m kugeza kuri 100m;

d) 200m kugeza kuri 300.

195. Ibyapa byo ku mihanda bigizwe na:

a) Ibyapa biburira,ibyo gutambuka mbere n’ibyapa ndanga

b) Ibiburira,ibyo gutambuka mbere,ibimenyetso bibuza cyangwa bitegeka,n’ibyapa


ndanga;

c) Ibiburira,ibyo gutambuka mbere n’ibimenyetso bibuza

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

196. Icyapa cyerekana umuhanda ubisikanirwamo kigizwe na mpandeshatu ifite:

a) Ubuso mu ibara ritukura,Ikiranga cy’umukara,n’umuzenguruko utukura;


b) Ubuso mu ibara ry’ubururu,Ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura;

c) Ubuso mu ibara ry’umweru,ikiranga cy’umukara n’umuzenguruko utukura;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

197. Icyapa kivuga umuhanda batambukamo mbere gifite ubuso bw’amabara akurikira:

a) Umutuku;

b) Ubururu;

c) Umuhondo;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

198. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha:

a) Ibitegetswe byihariye gusa;

b) Ubugerure cyangwa amarenga mategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse


n’ibitegetswe byihariye;

c) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

199. Ibyapa bibuza byose birangwa n’ubuso bw’amabara akurikira:

a) Umutuku gusa;

b) Umweru gusa;

c) Ubururu gusa

d) Umweru n’ubururu gusa

200. Icyapa kivuga ko hatanyurwa n’ibinyamitende gifite ubuso:

a) bw’ibara ry’ umukara;


b) bw’ibara ry’ubururu;

c) bw’ibara ry’umutuku;

d) bw’ibara ry’umweru.

201. Ibyapa byereka abagenda ibyo babujijwe n’ibyo bategetswe bimeze:

a) Nk’ingasire;

b) Nk’uruziga;

c) Nka kare;

d) Nk’urukiramende.

202. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa mu gice cy’inzira nyabagendwa:

a) kiri hagati y’amasangano naho bishinze;

b) Kiri hagati y’aho bishinze n’amasangano akurikiye kuruhande rw’inzira;

c) Kiri hagati y’aho bishinze n’inkomane ikurikiye ku ruhande rw’inzira bishinzeho.

203. Icyapa kivuga ko aho kiri hatanyurwa n’ibinyabiziga bifite uburemere burenze
ubwerekanwe n’ikimenyetso gifite ubuso bw’ibara rikurikira:

a) Ubururu;

b) Umweru;

c) Umukara;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo

204. Icyapa kigizwe n’ingasire itukura,ubuso bw ’umweru gishushanyijemo velomoteri


mu ibara ry’umukara kibuza ko:

a) Velomoter zihaca zigomba kugenda buhoro;


b) Velomoteri zitemerewe kuhahagarara;

c) Velomoteri zemerewe kuhanyura buri munsi;

d) Velomoteri zitemerewe kuhanyura.

205. Iyo imirimo cyangwa inkomyi biri ahantu hatoya hagati ya mugitondo na ni
mugoroba bigomba gushyirwaho ibimenyetso bikurikira:

a) Utubendera dutukura dufite nibura 50cm z’uruhande;

b) Utubendera dutukura dufite nibura 15cm z’uruhznde;

c) Utubendera tw’umuhondo dufite nibura 50cm z’uruhande;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

206. Kubura icyapa ndanga cyangwa ikarita iranga ikinyabiziga bigomba kumenyeshwa
bidatinze:

a) Umukuru w’intara;

b) Police ishinzwe umutekano mu muhanda;

c) Ibiro byabitanze;

d) Prokireri wa republica.

207. Intera nini hagati y’urubibi rw’inyuma rw’ibyapa n’urubavu rw’ikinyabiziga ni:

a) 40cm;

b) 60cm;

c) 120cm;

d) 180cm.
208. Ibyapa biburira bikoreshwa bagaragaza ahakorerwa imirimo bigomba kuba bifite
ibipimo bikurikira:

a) 90cm z’uruhande;

b) 80cm z’uburebure;

c) 70cm z’umurambararo;

d) 60cm z’ubugari

209. Ibyapa biburira bikoreshwa bagaragaza ahakorerwa imirimo bitewe naho bishyirwa
igipimo gishobora kugabanywa kugeza kuri:

a) 70cm z’uruhande;

b) 50cm z’uburebure;

c) 40cm z’umurambararo;

d) 30cm z’ubugari

210. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikoreshwa bagaragaza ahakorerwa imirimo bigomba


kuba bifite ibipimo bikurikira:

e) 70cm z’uburebure;

f) 70cm z’umurambararo;

g) 60cm z’umurambararo;

h) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

NB: IBYO UGOMBA KUMENYA

Ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bimeze nka mpandeshatu


ndinganire ifite ubuso bwera buzengurutswe n’ibara ritukura.
Ibyapa byereka abagenda ibyo babujijwe cyangwa bategetswe, bimeze
nk’ingasire

Iyo ngasire izengurutswe n’ibara ritukura kandi ubuso bukera iyo igihe icyapa
kibuza,uretse ibyerekeye ibyapa bibuza guhagarara umwanya muto cyangwa munini
bifite ubuso bw’ubururu.

Ibyapa bitegeka ingasire igira ibara ry’ubururu.

IBIMENYETSO BIMURIKA BY’UBURYO BW’AMATARA ATATU UKO


AKURIKIRANA

1. Itara ry’umuhondo ryaka nyuma y’itara ry’icyatsi kibisi;

2. Itara ritukura ryaka nyuma y’itara ry’umuhondo;

3. Itara ry’icyatsi kibisi ryaka nyuma y’itara ritukura.

211. Icyi cyapa gisobanura ko:

a) Hagarara akanya gato;

b) Umuhanda batambukamo mbere; umutuku

c) Ntihanyurwa;

d) Tanga inzira.

212. Iki cyapa gisobanurako ko ;

a) Ahari amabuye ahanuka; umutuku

b) Ahari amabuye ataruka;

c) A na B ni byose nibyo.
213. Iki cyapa gisobanurako ko

a) Umuhanda unyerera; umutuku

b) Umuhanda utaringaniye; umukara

c) Umuhanda unyerera;

d) Utubuye dutaruka mu muhanda.

214. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Umuhanda ukomeza;

b) Iherezo ry’umuhanda ugenewe imodoka;


umutuku
c) Ifungana ry’umuhanda;

d) Umuhanda utaringaniye.

2 15. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Ikoni ibumoso; umutuku

b) Ikoni iburyo;

c) Amakoni abari cg uruhererekane rw’amakoni arenga abiri, irya mbere riri


ibumoso;

d) Amakoni abari cg uruhererekane rw’amakoni arenga abiri,irya mbere riri iburyo;

2 16. Iki cyapa gisobanura ko:

Umutuku
a) Ifungana ry’umuhanda n’akayira gasatira umuhanda ibumoso;

b) Ifungana ry’umuhanda n’akayira gasatira umuhanda iburyo;

c) Akayira k’inyamanswa;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

2 17. Iki cyapa gisobanura ko;


umutuku
a) Ukugenda mu muhanda ubisikanirwamo;

b) Gutambuka mbere kw’ibinyabiziga biturutse aho ujya;

c) Ukumenyesha mbere icyerekezo;

d) Inzira igomba kunyurwamo.

2 18. Iki cyapa gisobanura ko


Umutuku
a) Inkomane;

b) Amasangano ameze nka Y;

c) Inkomane aho umuhanda umwe urasukira iburyo n’ibumoso;

d) Uruhererekane rw’inkomane.

2 19. Iki cyapa gisobanura ko:


umutuku
a) Amasangano ameze nka T;

b) Amakoni abiri cyangwa uruhererekane rw’amakoni arenga abiri;

c) Ahegereye inkomane aho guhagarara akanya gato ari itegeko;

d) Uruhererekane rw’inkomane.
220. Iki cyapa gisobanura ko:

a) hagarara akanya gato;

b) Ibyago, ahegereye icyago kidasobanuye ukundi;

c) Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

221. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Inkomane igizwe n’umuhanda usatuyemo imihanda ibiri itandukanye;

b) Tanga inzira;
umweru
c) Umuhanda udakomeza; umuhondo

d) Umuhanda batambukamo mbere.

222..Iki cyapa gisobanura ko:


umutuku
a) Birabujijwe gutambuka udahagaze akanya gato;

b) Gutambuka mbere kw’ibinyabiziga biturutse aho ujya;

c) Umuhanda ubusikanirwamo;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

223.Iki cyapa gisobanura ko:

Ubururu
Umweru
Umutuku
a) Gutambuka mbere y’ibinyabiziga biturutse imbere;
b) Birabijwe kunyura ku kindi kinyabiziga;

c) Umuhanda ubisikanirwamo;

d) Icyerekezo gitegetswe.

224. Iki cyapa gisobanura ko:


umutuku
a) Ntihanyurwa mu byerekezo byombi;

b) Ntihanyurwa n’abandi uretse abahatuye;

c) Hanyurwa mu kerekezo kimwe gusa;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

225. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Ntihanyurwa; umutuku

b) Ntihanyurwa mu byerekezo byombi;

c) Inzira itegetswe;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

226. Iki cyapa gisobanura ko:

Imodoka mwibara ry umukara

a) Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose gikurura remoroki;

b) Inzira y’ibinyabiziga bifite moteri;


c) Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose gifite moteri keretse amapikipiki
adafite akanyamitende ko kuruhande kimwe na za velomoteri;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

227. Iki cyapa gisobanura ko:


imodoka ihetse ibicuruzwa
a) Makuzungu;

b) Ikinyabiziga gikurura remoroki;

c) Ntihanyurwa n’ibinyabiziga bigenewe gutwara ibicuruzwa.

228. Iki cyapa gisobanura ko:

imidoka ebyiri imwe mwibara ritukura indi mu ry’umukara

a) Kubangikana byemewe kubinyabiziga bibiri biri mu rwego rumwe;

b) Birabujijwe kunyura ku binyabiziga byose uretse ibinyamitende ibiri


n’amapikipiki adafite akanyabiziga ko kuruhande;

c) Umuhanda ubisikanirwamo n’ibinyabiziga bibiri.

229. Iki cyapa gisobanura ko ubururu

a) Ntanzira ihari;
umutuku
b) Birabujijwe guhagarara umwanya munini;

c) Guhindukira bitemewe.

230. Iki cyapa gisobanura ko

a) Ntihanyurwa mu byerekezo byombi;


b) Birabujijwe guhagarara umwanya munini n’umuto;

c) Ntihanyurwa n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose.

231. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Gukatira kuruhande bibujijwe;

b) Umuhanda ukomeza;

c) Icyerekezo gitegetswe;

232. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Ugukikira bitegetswe;

b) Inzira igomba kunyurwamo;

c) Kuyobya umuhanda;

d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo.

233. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Aho abanyamaguru bahingukira;


abanyamaguru mu mweru
b) Ntihanyurwa n’abanyamaguru;

c) Inzira y’abanyamaguru itegetswe;

d) Aho abanyamaguru bahagarara akanya gato.

234. Iki cyapa gisobanura ko:

a) Aho za otobisi zihagarara;

b) Ibitaro;
c) Hoteli cyangwa icumbi ry’abagenzi.

You might also like