You are on page 1of 8

Raporo

Ishyaka: Iyobowe: Tariki: Umugi: RDI-Rwanda Rwiza Twagiramungu Faustin 1/27/2014 Lyon, France

RAPORO YINAMA YISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA YAKOREWE I LYON MU BUFRANSA TARIKI 25/01/2013.
demokrasi kugeza ubwo bishinze imizi mu gihugu cyacu mu mwaka w1961. Bwana Mbonimpa yibukije amagambo ari mu ndirimbo Turate twogeze demokrasi , ahavuga ko Gihake yari yarayinize , yongeraho ko muri iki gihe, uniga demokrasi ari Prezida Kagame, kandi ko biteye inkeke kubera ko ataniga demokrasi gusa, ko ahubwo aniga nabantu batavuga rumwe nUbutegetsi bwe! Mbere yuko aha ijambo Prezida wIshyaka, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yavuze muri make ibigwi bya Bwana Twagiramungu Faustin, birimo ibi:

Mu gutangiza Inama, Umunyamabanga mukuru wishyaka RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza Bwana Mbonimpa yashimiye abayitabiriye, avuga ko ubwinshi bwabo ari ikimenyetso cyuko abanyarwanda batabarika bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Yatsindagiye ko ishyaka RDIRWANDA RWIZA ryahisemo itariki ya 25.01.2014 kubera ko iri bugufi bwisabukuru ya demokrasi izibukwa ku nshuro ya 33 tariki ya 28.01.2014. Yaboneyeho gusaba abari aho kumara umunota bibuka bucece intwari zu Rwanda zirimo Prezida Kayibanda na bagenzi be, zaharaniye repubulika na

Tariki 26/01/2014

Kuba atarahwemye guharanira demokrasi nubumwe bwabanyarwanda, cyane cyane ubwo yari Prezida wa MDR (1991-1995) na Ministri wIntebe wu Rwanda (1994-1995) ; Kuba yararanzwe no gushiruka ubwoba, akarwanya ku mugaragaro mu mvugo itaziguye ubutegetsi bwigitugu, ari ku ngoma ya Prezida Habyarimana, ari no ku ngoma ya FPR-Kagame ; Kuba yaratinyutse guhangana na Kagame mu matora ya Prezida wa Repubulika muw2003, akayatsinda, uretse ko amajwi ye yibwe ; Kuba yarakomeje gushakisha inzira zo guhindura imitegekere yigihugu cyacu, cyane cyane ubwo yashingaga ishyaka RDI-RWANDA RWIZARwanda Rwiza mu kwezi kwa Kanama 2010, ubwo Prezida Kagame yari yongeye kwigabiza ubutegetsi mu matora yuzuye uburiganya, amaze gufunga Madamu INGABIRE, Prezidente wa FDU-INKINGI na Matre NTAGANDA, Prezida wa PSIMBERAKURI ; Kuba agikomeye ku murongo ibitekerezo nibikorwa bye byashingiyeho mu myaka hafi 25 amaze muri politiki, ari byo umuntu yakwita constance politique mu rurimi rwigifransa.

Hakurikiyeho ijambo rya Twagiramungu Faustin Faustin, watanze ubutumwa bwingirakamaro ku migambi yishyaka RDI-RWANDA RWIZA no ku bufatanye bwamashyaka ya opposition.Ku byerekeye ishyaka RDI-RWANDA RWIZA, yavuze muri make ku ntego zaryo arizo : Ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana .Twagiramungu Faustin yavuze ko ukuri ku mateka yigihugu cyacu ariko kuzubaka u Rwanda, ikinyoma kigacika, yifuje ko urubyiruko rwasobanukirwa nayo mateka, asaba ababyeyi babanyarwanda kwigisha abana amateka yigihugu cyabo cyane ko leta ya Kagame na FPR yakuyeho isomo ryamateka yu Rwanda mu mashuri kugirango abana bavuka batamenya ukuri kwigihugu cyabo ;Twagiramungu Faustin yasabye abanyarwanda baba mu mahanga kwigisha abana babo ikinyarwanda ntibishimire ko bavuga neza indimi zamahanga kuko abo bana badashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere u Rwanda batavuga ururimi abanyarwanda bumva. Twagiramungu Faustin Faustin yashimangiye ko abanyarwanda badapfa amoko yabo yubuhutu ,ubututsi nUbutwa ko ahubwo bapfa ubutegetsi,ibyo bikaba byaragaragajwe ni uko intambara yo ku Rucunshu itatewe nabahutu nabatutsi

Tariki 26/01/2014

ahubwo yatewe nAbega bashakaga ko mwishywa wabo ariwe Musinga ategeka,ubwo abega bayobowe na Kabare bapanga intambara yo kwica umwami Rutarindwa wari umunyiginya, kuva ubwo abega bishe abanyiginya benshi bari mu butegetsi bwa Rutarindwa kugira ngo ubwami bwa Musinga bukomere ;kuburyo mubyukuri jenoside ya mbere mu Rwanda yatangiriye ku Rucunshu. Twagiramungu Faustin yemeza ko mbere yuko abazungu baza mu Rwanda nta munyarwanda numwe wavugaga ko ubwoko bwe ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ahubwo iyo wabazaga umunyarwanda wicyo gihe ubwoko bwe yagusubizaga ko ari umwega, umusinga, umunyiginya,umugesera kuba amoko yabahutu ,abatutsi nabatwa yarafatwaga muri icyo gihe nkikiciro cyubukungu umuntu yabaga aherereyemo,ubu akaba yahindutse ubwoko agasimbura ubwoko bwavugwaga mbere bikaba bisaba gukorerwa ubushakashatsi bukomeye bwatumye ayo moko ya mbere asibangana ; Twagiramungu Faustin asanga aho ibintu bigeze abantu batarwana intambara yo gukuraho ubwoko bwabahutu, abatutsi nabatwa kuko ayo moko yinjiye mu mitwe yabanyarwanda cyane, ko ahubwo ikigomba gukorwa ari uko abantu batakomeza kuzira ayo moko yabo bemera ! Twagiramungu Faustin yasobanuye ko RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza izarwanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ; umuntu wese akagira amahoro mu mutima we , akaba iwe ntihagire umuntu uwo ariwe wese umusenyera inzu, ngo amurandurire imyaka, amufungire ubusa,abacuruzi bashyirirweho imisoro yo kubahombya nyuma bikabaviramo guhunga igihugu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko ako karengane kose kagomba gucika mu Rwanda, abantuy bose bakavuga icyo batekereza kubutegetsi bwigihugu bakabunenga cyangwa bakabushima, abanyamakuru bagakora mubwisanzure busesuye. Ku byerekeye uburyo bushya bwo gukora politiki, Twagiramungu Faustin yavuze ko amashyaka yose, yaba ari imbere mu gihugu cyu Rwanda yaba ari hanze yu Rwanda atavuga rumwe nubutegetsi bwa Kagame na FPR agomba kwishyira hamwe, akotsa igitutu ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo ibintu bihinduke mu mahoro mu Rwanda,abanyarwanda bashobore kwishyiriraho ubutegetsi butabarenganya cyangwa ngo bubice. Twagiramungu Faustin yasobanuye ko ubwo buryo bwo kwishyira hamwe kwamashyaka ari imwe mu mpamvu zatumye ishyaka ayoboye rya RDI-RWANDA RWIZA ryiyemeza gufatanya nishyaka PS Imberakuri na FDLR.Twagiramungu Faustin yavuze ko ishyaka PS Imberakuri rikomeye cyane kuko rigizwe nabanyarwanda bakiri bato kandi bafite ubushake bwo guhindura ubutegetsi bwa Kagame na FPR, Twagiramungu Faustin yagize ati : Ushaka guhakana ko PS Imberakuri idakomeye azatahe ajye i Kigali maze avugire ku mugaragaro ko ari
3

Tariki 26/01/2014

umuyoboke wa PS Imberakuri,nabishobora azaba abaye umugabo !Twagiramungu Faustin yagaragaje uburyo abayoboke ba PS Imberakuri bakomeje kwitanga mu Rwanda , bamwe baricwa, abandi bagahohoterwa kuburyo bunyuranye harimo gukubitwa no gufungirwa ubusa ariko abasigaye ntibacike intege ; yatanze urugero rwumwe mubayobozi ba PS Imberakuri witwa Icyitonderwa wafunzwe mu minsi yashize nubutegetsi bwa Paul Kagame na nubu akaba agikomeje gutotezwa mu munyururu atagira umutabara wundi uretse abayopoke ba PS Imberakuri bakomeza kumutabariza, ibyo byerekana ko ishyaka PS Imberakuri rifite imbaraga zidasanzwe. Kubyerekeranye nishyaka rya FDLR,Twagiramungu Faustin yasobanuye mu buryo burambuye impamvu zatumye RDI-RWANDA RWIZA yifatanya nayo. Twagiramungu Faustin yavuze ko kwifatanya na FDLR ari uburyo bwo guca ikinyoma cya Kagame na FPR,yakomeje avuga ko FPR na Kagame babeshye cyane abanyarwanda namahanga bavuga ko FDLR ari abicanyi ndetse bakaba nibyihebe ; icyo kinyoma cya Kagame akaba aricyo kigiye gutuma atsindwa ruhenu ibintu bigahinduka mu gihugu. Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR benshi bariho mbere ya 1994 batahanye mu Rwanda numukuru wabo Paul Rwarakabije,ubu ufite umwanya wubuyobozi mu Rwanda wagereranywa no kuba ministre. Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR batahanye na Rwarakabije banyujijwe mu kigo cyo kuboza ubwonko kiri i Mutobo, nyuma yaho Kagame abashyira mu ngabo zinkotanyi arongera abohereza muri Congo kujya kwiba amabuye yagaciro, kwica impunzi zabanyarwanda mu mashyamba ya Congo no kwica abakongomani ! Twagiramungu Faustin akaba atumva uburyo abantu Kagame yita abicanyi nibyihebe iyo bamaze gutaha bakishyira mu maboko ye bahita bahinduka abana beza akabinjiza no mu ngabo ze, noneho abanze kumupfukamira bashaka gutaha bemye mu gihugu cyabo kandi bafite ijambo akaba aribo akomeza kwita abicanyi nibyihebe ! Twagiramungu Faustin asanga ikinyoma cya kagame kuri FDLR kigiye kumuhirika burundu kuko yarabeshye arenza urugero ! Twagiramungu Faustin yavuze ko FDLR igizwe nabana bimpfubyi ziciwe ababyeyi na Kagame mu mashyamba ya Congo kandi abo bana bakaba baravutse nyuma y1994, abandi bakaba baragiye muri Congo bakiri bato, abakuru bake bari kumwe nabo akaba ari abanyarwanda bacitse ku icumu rya jenoside Kagame yakoreye abahutu mu mashyamba ya Congo.Twagiramungu Faustin yavuze ko ijambo jenoside atarihimbye kuko ryanditse muri rapport mapping ya ONU itegereje gushyikirizwa abacamanza ! Twagiramungu Faustin kandi yasobanuye ko FDLR ubu ari umutwe wa politiki uri kwiyubaka kuburyo bukomeye kandi ukaba ukomeje kugirana ibiganiro nandi mashyaka mu rwego rwubufatanye bwa politiki naho ingabo za FDLR zitwa FOCA Abacunguzi zikaba zararambitse intwaro hasi kugira ngo ibibazo byimiyoborere
4

Tariki 26/01/2014

mibi yu Rwanda bikemurirwe mu biganiro bizatuma impunzi zose zitaha mu mahoro ! Twagiramungu Faustin asanga kandi amahanga atahatira Kabila gushyikirana numutwe wabagizi ba nabi wa M23 ariko ayo mahanga agatinya kubwira Kagame gushyikirana nimpfubyi za FDLR ziciwe ababyeyi ziri mu mashyamba ya Congo Kagame abeshya ko ari abicanyi. Twagiramungu Faustin yagize ati : Ese hari umuntu uri muri FDLR muzi wakoze ubwicanyi kurusha Kagame ?. Twagiramungu Faustin asanga bitangaje cyane kuba umwicanyi ariwe wakwanga kugirana ibiganiro nabantu bazima ! Twagiramungu Faustin yavuze ko Paul Kagame yishe abaperezida babiri Habyarimana Juvnal na Ntaryamira Cypriano,icyo gikorwa cyubwicanyi kiba imbarutso ya jenoside mu Rwanda, Kagame yishe impunzi muri Congo kuburyo ubwo bwicanyi nabwo bwitwa jenoside, Kagame yishe abakongomani babarirwa muri miliyoni 8 none ubu ageze ku rwego rwo kuniga abo basangiye akabisi na gahiye ahereye kuri Karegeya Patrick ! Twagiramungu Faustin asanga kandi haramutse hari umuntu wicanye uri muri FDLR ikibazo cye cyaharirwa ubutabera !

UMWANYA WIBIBAZO
1) Ikibazo cyo kumenya impamvu Faustin Twagiramungu Faustin yagiye mu matora yo mu w2003 nimpamvu yicecekeye nyuma yayo kandi byaravugwaga ko ariwe wayatsinze!

Twagiramungu Faustin avuga ko mubyukuri yagiye mu matora mu Rwanda mu mwaka w2003 afite intego yo kwerekana ikinyoma kinkotanyi zabeshyaga amahanga nabanyarwanda ko zarwaniye demokarasi ariko bikaba byaragaragaye ko Kagame Paul yibye amajwi, akaba yarabeshye abanyarwanda ko yatowe nabanyacyangugu batamuzi naho Twagiramungu Faustin uhavuka akabona amajwi 0,06 ! Twagiramungu Faustin yavuze ko kuva icyo gihe ibinyoma bya Kagame byatangiye kujya bivumburwa namahanga, ibyo bikaba bigaragazwa nuko yabeshyaga ko adafasha umutwe wa M23 muri Congo ariko ONU ikamutahura

Tariki 26/01/2014

ikerekana ko arimo abeshya kugeza kuri raporo yemejwe na ONU yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/01/2014 . Muri iyo raporo nabwo ONU yashyize ahagaragara ibimenyetso bigaragaza ko Kagame Paul akomeje gufasha umutwe wa M23 ; ikindi kinyoma gikomeye abazungu bafatiyemo Kagame ni uko yateranyije abapasitoro nabihayimana i Kigali akababwira ijambo ryo kwigamba ko yahotoye Patrick karegeya bakamukomera amashyi, ariko mu mpera ziki cyumweru ari mu Busuwisi abazungu bakaba barashyuhije Kagame ngo asobanure icyo yiciye Karegeya, Kagame agahita abeshya ko atariwe wamwishe ariko ngo akaba yarashimishijwe ni uko yishwe !!! Twagiramungu Faustin avuga ko kuba yaracecetse nyuma yamatora y2003 ari uko hari abahutu bamubwiraga ko agomba kureka politiki kugira ngo abahutu bandi bashobore kumvikana ariko imyaka ikaba yarashize ari hafi 20 abo bahutu batarashobora kumvikana akaba ariyo mpamvu yatumye Twagiramungu Faustin agaruka muri politiki nimbaraga nyinshi.

2) Ikibazo nimba Prezida Kagame azemera Imishyikirano kandi nta gace kigihugu abamurwanya bafashe cyangwa ngo bagaragaze ko bafite intwaro nabasilikare benshi bahagije bo kumurwanya ? Kuri icyo kibazo Twagiramungu Faustin yagisubije avuga ko ikintu kitwa nyamwishi tugomba kukitondera, avuga ko abarwanashyaka bazanye repubulika baramutse bazutse bagasanga twese twarahungiye mu mahanga twirukanywe ninkotanyi twitaga nyamuke bahita bisubirira ikuzimu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko akurikije ibyo yiboneye mu matora yo mu mwaka w2003 akareba namakuru amugeraho yuko ubu abanyarwanda bameze nuko ikinyoma kinkotanyi kimaze gutahurwa namahanga ; asanga bitagombera intwaro zikaze zo guhindura ubutegetsi bubi bwa Kagame, kuko abanyarwanda nibo basilikare nyakuri ba mbere kandi ukwishyira hamwe kwamashyaka atavuga rumwe nubutegetsi bwe gushobora kuzahindura ibintu . Twagiramungu Faustin asanga ikibazo cyu Rwanda kizakemuka binyuze mu nzira 2 byanze bikunze :inzira ya mbere kandi ishyizwe imbere na RDI-RWANDA RWIZA nandi mashyaka bafatanyije, ni ibiganiro hagati yamashyaka atavuga rumwe nubutegetsi bwikigali noneho hakigwa uburyo ubutegetsi nimiyoborere byahinduka mu gihugu cyu Rwanda mu mahoro, Twagiramungu Faustin asanga iyo nzira yibiganiro namahanga ayishyigikiye kandi ikaba ariyo nzira nziza kurusha izindi zose. Inzira ya kabiri Twagiramungu Faustin yavuze ni uko Paul Kagame

Tariki 26/01/2014

ashobora kwinangira akanga ibiganiro maze akikomereza gahunda ye yo kwica no kuniga abatemera ubutegetsi bwe ,Twagiramungu Faustin yavuze ko bigenze gutyo mu Rwanda hazavuka intambara abantu badashobora kumenya uko izarangira, akaba abona ko ni ubwo Kagame yakwica abanyarwanda bose bamuhunze bari hanze azatsindwa byanze bikunze kuko intambara izavumbuka mu gihugu imbere kubera akaga abaturage barimo Kagame azayitsindwa!

3)

Urugendo mu gihugu cya Tanzaniya

Ku iri icyo kibazo cyo kumenya niba koko Twagiramungu Faustin yaragiye muri Tanzaniya nkuko byanditswe nibitangazamakuru byo mu Rwanda, Bwana Twagiramungu Faustin yasubije ko yakoreye koko uruzinduko muri Tanzaniya, ariko ko nkumuntu mukuru agomba kugira ibanga, bityo akaba nta kindi kintu yatangaza kuri urwo rugendo,abari mu nama bamuhaye amashyi menshi kuri icyo gisubizo kuko bumvise kibanyuze.

4)

Ubufatanye bwamashyaka

Ku kibazo cyuko ukwishyirahamwe kwamashyaka ya opposition kuzashoboka, umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA yatangaje ko ibintu biri kujya mu buryo, ko amashyaka yose RDI-RWANDA RWIZA yagejejeho icyo gitekerezo yacyakiriye neza, kandi ko mu gihe cya vuba, abanyarwanda bazatangarizwa aho ubwo bufatanye bugeze.

GUSOZA
Mbere yo gusoza ibyo biganiro Bwana Twagiramungu Faustin Faustin yavuze ko abategeka u Rwanda muri iki gihe bakomeje kumwima ibyangombwa bishobora gutuma ajya mu Rwanda, we akaba asanga ibyo bitazamuca intege, ubu akaba ageze kure acukura inzira(tunnel)igomba kumuhingura mu Rwanda byanze bikunze ! Twagiramungu Faustin yagize ati : bamwe bajya bandika kuri interineti ngo uwo musaza ntabashishikaze kuberako ashigaje iminsi mike yo kubaho. Twagiramungu Faustin ati Nyamara ndakomeye,ese bagize ibyago nkageza ku myaka 100 bajyahe koko ?
7

Tariki 26/01/2014

Mu kurangiza, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yongeye gushimira abaje muri icyo kiganiro. Bwana Mbonimpa yazirikanye byumwihariko abatashoboye kuza bitewe nibyago byurupfu imiryango ibiri yo mu karere ka Lyon yarimo, aboneraho umwanya wo kuyifuriza kwihangana no gukomera muri ibyo bizazane. Ikiganiro cyari kitabiriwe nabantu barenga 70.

Rukundo Alphonse, Komiseri wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza ushinzwe Ubufransa 26/01/2014 Website: RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza.com Twitter: @RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza Youtube:RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza

RDI-RWANDA RWIZA

You might also like