You are on page 1of 14

IKIGANIRO VALENTINE NYIRAMUKIZAYAGIRANYE NA YEZU

KRISTU MU IJORO RYO KURI 20/03/2011 GUHERA KU ISAHA YA


CYENDA N’IMINOTA MIRONGO INE N’UMUNANI ZA N’IJORO

Nk’uko bisanzwe bigenda kuva Valentine NYIRAMUKIZA asabwe na Yezu


gukora igisibo cy’iminsi cumi n’ibiri atarya, atanywa, buri mwaka guhera tariki
ya cyenda kugeza kuya makumyabiri z’ukwezi kwa gatatu, abakristu
bamenyereye ibya Kibeho bagerageza kumufasha isengesho ryo muri icyo gihe.
Ni muri urwo rwego rero biyemeje kujya bataramana na we mu ijoro rishyira
umunsi arangirizaho icyo gisibo. Yezu na we ntatenguha iyo ntore ye
yamwemereye kuzakora icyo ashaka cyose. Yageze ubwo yishimira ko
abakristu bahagurukiye gahunda y’iyo minsi y’igisibo, maze asanze baje
kwifatanya na Valentine, na bo arabaganiriza, anabasaba kutazigera bibagirwa
iyo tariki ya 20 WERURWE.

Igitaramo rero cyari cyateguwe. Maze guhera saa yine z’ijoro, bose bamaze
guterana, amasengesho abimburirwa no kuzirikana no gusaba imbabazi z’ibyaha
byose. Rozari n’inzira y’Umusaraba ndetse n’ishapure y’impuhwe bigenda
bisimburana.

Byageze saa cyenda n’iminota mirongo ine n’umunani za mu gitondo, Valentine


atangira kuririmba mu ijwi gusa nta magambo. Icyo gihe yari aryamye mu
ntebe kuko nta mbaraga yari agifite ndetse yari amaze n’igihe kirekire ijwi
ryaragiye. Abari bateraniye aho bahita bahagarika amasengesho, kuko ubwo
bisobanuriye ko Yezu na Bikira Mariya batajya basigana ko baje kubasura
nk’uko babibamenyereje. Baraceceka, batega amatwi bishimye :

Ahanditse “Val” usome “Valentine”

Val : aririmba noneho avuga amagambo n’akajwi kananiwe cyane ati:

Umugambanyi w’inzira n’urupfu, izina rye ni Yuda


Yagambaniye Umwana w’Imana, aramugurisha

R. Habayeho umubabaro mwinshi cyane, ku Mwana w’Imana


Iyo nuburiye amaso mu ijuru, ndira amarira menshi.

Bamwicishije urwo agashinyaguro, kandi ari Umwana w’Imana


Bamwicishije urwo agashinyaguro, bamushinyagurira
Bamwicishije urwo agashinyaguro, bamucira mu maso
R.
Yuda yabonye ko amaze gufatwa, aherako ariyahura
Yuda yabonye ko amaze gufatwa, aherako ariyahura
R.

Karame.
Ndishimye.

Yezu : Bana banjye, ndabaramukije.

Val. Abahe bana ? Hi. Hii. Ariruhutsa

Yezu : Bana banjye, nshimishijwe nuko mwabanye nanjye igihe cyose.

Val. : Ryari se ? Ntabwo bindeba ? Hii.

Yezu : Bana banjye, ndishimye kandi ndabashimiye. Nshimijwe nuko


mutakanzwe n’ibihinda, ntimukangwe n’imiyaga, ntimukangwe
n’imvugo, ahubwo mugataguza munsanga.

Val. : Atera indirimbo :


Utsinda umwanzi umuhashya burundu
Kugukuza biriyongera impande zose z’isi

Habw’impundu Mariya Nyina wa Jambo


Wowe wabyaye Umutabazi, ari We Yezu Kristu

Yezu : Bana banjye, iyo ndirimbo ya Mama, harimo inyigisho. Mwatsinze


umwanzi !

Val. : Hi !

Yezu : Aho mwanyuze, mwungutse babiri. Mvuze ko mwatsinze


icyabadindizaga. N’abaje bafite ubwoba, bahagira, mushyitse umutima
mu nda. Bana banjye, nshimishijwe nuko mwafashe umwanya wo
gusubira mu byo twababwiye. Simbagaye gutinda kuko mwatebutse.
Ndashaka kubabwira ko, kw’aho mwabyibukiye mutatinze, mwabikoze.

Val. : Hiii.

Yezu : Ntimukababazwe n’ababaca intege, ahubwo mujye murenzaho


isengesho n’urukundo. Nta kindi baba bafite cyo kubaha. Ariko mwe
mufite byinshi byo kubaha.
Val. : Ariko se abo ubwira ni bande ? Ariruhutsa.
Uwakwereka abantu bari iwanjye ! Kereka nimba ari bo wari ugiye
kureba. Harimo abana, abacishirije n’abakuru. Hii. Wagirango inzu
bayisunitse. Ariko ni benshi koko! Hi ? Eka da ! Harimo n’abo ntazi.
Nubwo ntabona neza ariko nabarebye. Ariruhutsa.
Ariko uyu munsi murampa utuzi? Ibihaha byatoye umurongo.Hi ?
...Nivugiraga ! Hii. Ihi. Akajwi karagiye kera.
Ariko se Papa, wanyivuriye nkavuga cyane batarinze kumbaga ? Hii.
Nzakora ibyo ushaka byose. Hi ? Tubyihorere, ibyo se urabizi. Hii.
None se ko uba umpishe ? None se ko ubimpisha. Narakuze
sinkivugaguzwa. Birambabaza kubera ko ntashobora kuririmba,
sinshobore kuvuga. Hii. Ntabwo nzi icyabiteye byarizanye. Hi ?
Ntubizi se ? Amezi atatu yose arashize. None n’ako nari mfite
mwakajyanye ! Reka da ndababeshyera ! Ariruhutsa
Ariko se .. Hii. Hi ? Ububabare bwanyu ntabwo bworoshye. Uzi ko
mwababaye cyane ! Ejo kuwa gatanu nari mpfuye ! Hi ? Uyu munsi si
cyane.
Ariko se, Papa, tuvuge ibindi. Abantu benshi bafite ibibazo muri iki gihe.
Kuki utabasura ngo uborohereze ? Hi. Hari abana bababara, hari ingo
zitandukana, ariko byose n’abana gusa babibabariramo. Ubwo se urumva,
ubwo se wumva byagenda gute ? None se shitani ikurusha ingufu ?
Ugomba kuyitsinda. Ugatsinda iminwa y’abantu « parce que » abantu
bafite umunwa usenya kandi ubeshya.
Hi ? Ni ingeso zatunaniye. Kuki utazidukuramo ? Ariruhutsa. Hii.

Araririmba :
Yezu ni inzira, ni Umwami ni n’urukundo.
Ni Umuhoza ni n’Umufasha, ni Nyirimpuhwe z’igisagirane.
Ni Umubyeyi, ni Umubyeyi. Ni Umubyeyi ni Nyirimbabazi.
Yarababajwe arababarira, yarakubiswe aca inkoni izamba.
Yatamirijwe amahwa arababarira.
Nyagasani(3x) ca inkoni izamba ntibazi icyo bakora
Nyagasani, Nyagasani, Data uri mu ijuru
Bababarire ntibazi icyo bakora.
Narababajwe narakubiswe, narasuzuguwe hano mu isi,
none Dawe ndababariye, ndababariye.

Yezu : Bana banjye, mujye mubabarira ubababaje. Kandi namwe mujye


musaba “Pardon”. Kuko muba mwikijije ingoyi ibaremereye. Ntimugahe
umwanzi icyanzu. Kuko aba agamije kubababaza, mujye mumwereka ko
mwishimye.
Val. : Hii.

Yezu : Aririmba indirimbo itari izwi :


Mama nzakuririmba , Mama nzakuririmbira, Kuko uri igitego mu
babyeyi
Nawe warababaye igihe natotezwaga, igihe natotezwaga
Narakubiswe warababaraga. Naravumwe, narabeshyewe, Mawe uri
inyuma yanjye
Nzakuririmba, nzakuririmba Mawe. Uri Igitego mu babyeyi
Nzagukundira, nunsaba nzaguha, nzagendana nawe igihe cyose
Uri inshuti nyayo, uri umubyeyi ubaruta
Uri Igitego, uri Igitego, uri Inyenyeri yanjye
Iyo umurikiye Mawe sinyoba
Iyo umfashe mu mugongo ngira ingufu Mawe nkarangiza ugushaka kwa
Data
Rugori rwera, imfura yawe irakurangamiye
Nzakubera imfura, nzakubera byose Mawe,
Mama mwiza, ndakurahiye, sinzagusiga
Iyo mbabaye urababara. Ku musabaraba twari kumwe
Narakubiswe twari kumwe, narabambwe twari kumwe
Mu murima w’imizeti Mawe twari kumwe
Rurabo rwera nzagukunda nkuvuge ibigwi
Uzansabe icyo ushaka nzagikora kandi nkiguhe
Nuntuma Mawe nzatumika
Akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu.
Nshuti yanjye, Mama wanjye, uri byose ko ngufite.
Nzagutumikira sinzagutetereza, sinzagukoza isoni kuko ndi mu gituza
cyawe
Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu.

Val. : ariko se Papa, urumva jye nayifata ? Uzi kuririmba burya!


Kereka nsubiyemo inshuro mirongo itanu! Buriya Mama naza
nzamubwira ayinyigishe !
Hi ? None se Maman wawe si Maman wanjye ? Hii. Araseka
Wabera urikunze. Maman wawe ni Maman wanjye. Hi ?
Uri imfura nkaba bucura ! Hi ?

Yezu : Ntabwo nari nzi ko ubyibuka.

Val. : Hi? Hii. Araseka


Ntabwo nari nzi ko uririmbira Maman wawe.Uramukunda cyane?
Nanjye ndamukunda. Hi ? Ariko Papa, ngiye kukubaza ikintu kimwe !
Ariruhutsa.
Hii. Kubera ibyishimo ndananiwe. Hii. Hari indirimbo.. Hi ? Hari
indirimbo abantu baririmba, ari aba catholiques, abaporoso n’abandi ntazi.
Abayiririmbye nimba ari aba catholiques, niba ari abaporoso, simbizi.
Ariko icyo nzi cyo ni uko ari nziza. Ariko ndayikunda cyane. Icyo
nshaka kukubaza rero ni iki ngiki : iyo ndirimbo abana bayihisemo.
Ariko, vuga buke batumva. Abana bacu barumviriza trop. Maze ! Ni
nziza pe ! Buretse ndaza kuyikubwira urasanga uyizi. Turangije abantu
baravuga ngo twinjiye niba ari mu giporoso, niba ari mu giheburayi,
sinamenya. Ngo ubwo se ntabwo twatandukiriye ? Hi. Ubwo se
ikikuvuga cyose, ukuvuga wese ntaba agukunze ? Ikibi ni ugusebya,
akagusebereza, akadusebereza Umubyeyi. Ariko numva rero ko iyo
ndirimbo ni nziza. Umpe umwuka nkubwire ukuntu yitwa ?. Umwuka
wagiye. Ariko ntabwo nyizi neza ariko ndakuririmbira ibyo ushaka.
Ariko abayihimbye bagize neza !

Araririmba :
Uri mwiza, uri mwiza, uri mwiza, uri mwiza
Reka ndabivuge, uri mwiza Yezu
Uri mwiza, uri mwiza. Uri mwiza, uri mwiza
Ariko ntabwo bavuga ngo uri “mwiza”. Ntabwo nzi kuvuga ibyo bavuga
kuko abayiririmbye sinzi ikirimi bavuga. Niba ari mwisa, niba ari muiza,
icyo nzi cyo nuko ari mwiza. Ariko abana barayiririmba ukumva ni byiza
koko.
Baravuga : Reka Mwami nkuririmbe, uri mwiza
Reka mvuge ibyo wakoze, uri mwiza
Reka nshinge intahe ndabivuge, uri mwiza !

Wumvise ntagerageje ?

Yezu : Urakoze nawe.


Bana banjye, ni muyindirimbire

Aba « jeunes » baherako bahanika utujwi twabo twiza


nk’utw’abamarayika, maze baririmbira Umwami Ubasumba, bati :
R. Uri mwiza (4x)
Reka ndabivuge, uri mwiza Yezu
Uri mwiza (2x)

Reka Mwami nkuririmbe, uri mwiza


Reka mbivuge ibyo wakoze, uri mwiza
Wankunze ntabereye, uri mwiza
Waraje urampfira Yezu we, uri mwiza R.
Yezu : Murakoze bana banjye.

Val. Ko njye ntacyo numvise ? Ngaho bisubiremo twumve.


None se ko turi kumwe ukaba wumvise wenyine.
Wayinsubiriramo kuko njye ntabwo numvise ibyo baririmbye !

Yezu : Bana banjye, murakagira abababyara ! Bana banjye, nubwo turi mu


gisibo, ndishimye ! Mukuyeho ihwa rimwe ! Reka nanjye
mbaririmbire :

Narababaye kenshi cyane, naragenze imisozi n’ibibaya.


Naragenze nkurikiye Data. Data wo mu ijuru sinamubonaga ariko
numvaga ijwi rye.
Igihe kiragera nicwa n’inzara. Ndababara cyane mbura amazi yo kunywa
Bana banjye reka mbabwire urukundo rwanyu n’urukundo rwanjye
ntibitana
Nkuko Data wo mu ijuru adatana nanjye
Mu mirima y’imizeti naratabaje nti Dawe, Dawe, Dawe uri he ?
Ntiyasubiza
Nari jyenyine.
Mama ambyara twari kumwe, yitaruye hirya yanjye amfashe mu mugongo
Bana banjye urukundo rwanjye namwe ntirutana nkuko nanjye mba ndi
kumwe na Data
Mbatuyemo, mumbamo
Bana banjye ndabakunda. Birezi, cyubahiro n’umunezero
Muramenye ntimugatsindwe n’imiyaga n’ibihuha naratsinze
Natsinze urupfu n’izuka. Nzuka mu bapfuye sinaheranywe n’itaka.
Abatware babanyabwenge bibeshya cyane ko nzaheramo, barambona
Bana banjye ndabakunda ariko kenshi muracikwa
Ndabababarira kuko munanita, mukanitabaza .
Kuko munanita, mukanyitabaza
Mbumva bwangu ntimugacike intege
Bibondo bya Mama, bavandimwe banjye, uyu munsi sinzawibagirwa
Kubera yuko umugambi, igihe cyose, imibabaro n’ibitotezo tubisangira
Hahirwa uwanyumvise, hahirwa uwambonye n’uwo natumye
n’uzantumikira.
Ni mwebwe mwese. Mufate inkoni zanyu n’utubando. Izo nkoni ni
ishapure muzitwaza, nzaba ndi kumwe namwe. Ibitutsi, ibitotezo
ntibikabakange naranesheje.
Ndi Umwami w’amahoro.
Allez, allez, ni mugende mwigishe, ni mugende mwigishe amahanga
nkuko intumwa zabigenje
Bana banjye ndabakunda, na Mama arabakunda, arabatetesha.
Ababwira amagambo anyuze umutima.
Ariko jyewe iyo nje, ndategeka, ariko kenshi arankomanga ati „Mwana
wanjye“ nkamwumvira.
Kubera ububabare nagize, nshaka ko mubwumva vubaaa ariko Mama ati
„Genza gahoro“
Ni umubyeyi wanjye, ni umubyeyi wanjye, ni indategwa, ntatezuka, nta we
umusumba
Bana banjye ndabakunda, ndabakunda igihe cyose
Iyo ndirimbo ni ibigwi byanjye, iyo ndirimbo ni iyo kubigisha kuko
amajwi ahanitseee na yo ndayazi ariko uyu munsi mu ndirimbo ni
amagambo n’ubutumwa.
Bana banjye ndabakunda.
Yemwe, yemwe bana ndabakunda.

Val. : Arijko se Papa, ubwo iyo ndirimbo ! Arasekaaa. Nyuma ati : Pardon !
Ubwo se iryo jwi ni irihe ? Uzi ko Maman buriya yagusetse !

Yezu : Ntabwo yansetse kuko nababwiye ko ari indirimbo ariko ari ibigwi
byanjye.
Ari ubutumwa !

Val. : None se ko wavuze ngo  ugiye kubaririmbira. Ubwo se ni uko baririmba


Uwanyereka ukuntu. Ni uko nyine ntahari, nari kwitura hasi. Ngaho
ririmba neza twumve.
Niba waririmbiye Maman wawe se, abo bana bakuririmbiye n’ubwo
ntumvise ibyo bavuze, ariko wabaririmbiye. Ni icyarahani
Ubwo nabuze n’icyo mvuga njye sinabishobora kuko nta jwi mfite ariko
wowe urarifite . Hii.
Ubabara kundusha ? Ndabizi. Hi. Hii. Hii.
Yego ko ! Oya irasekeje !
Iyo mbubura amaso nkakureba uko uri kuririmba nari guseka noneho.
Kubera iki utaretse ngo nkurebe ? Hii. Birampagije. Hiii. Ihii. D’accord.

Indi ndirimbo :

Yezu : Yozefu murinzi wa ariya, n’umurinzi w’umwana w’Imana, yarababaraga


akavunika.
Yagize ibibazo igihe bamugaragarizaga ko Isugi y’Imana yasamye inda
Yabonekewe n’umumarayika w’Imana, yamuremye umutima.
Mariya yaratotejwe igihe, yarababaye kenshi igihe yari afite inda.

Val. : Ariko aho ngaho uririmbye nk’abadamu. Yego warayinyigishije,


narayifashe.
Yezu : Aririmba noneho mu ijwi rya kigabo :

Yozefu murinzi wa Mariya


N’umurinzi w’Umwana w’Imana
Yarababaraga, akavunika.
Yagize ibibazo igihe bamugaragarizaga ko Isugi y’Imana yasamye inda.
Yabonekewe n’Umumarayika w’Imana, yamuremye umutima.
Mariya yaratotejwe igihe yari ababaye kenshi igihe yari afite inda.
Baramutereranye ahunze mu gihe cy’ibarura yaratereranywe.
Ariko Yozefu murinzi we ntiyamutereranye ahubwo yarababaye.
Yaravunikaga, yagenzaga amaguru kuko bari abakene.

Val. : Uragerageje aho ngaho ni byiza. Aho sinahashobora : baramutere..


(ntiyarangiza
kuko ryari ijwi ryo hasi cyane). Njyewe ntabwo nahagera ngo
mbishobore. Baramute... reka da ! Urwo rujwi se, njyewe ndirimba
basse ? Njyewe ndirimba akajwi k’abakobwa b’abari. Njyewe nyiririmba
neza. Naranayibigishije ariko abakobwa n’abahungu bawe ntabwo
bayifata ! Bifatira utworoshye ! Hi ? Ariko izawe zirakomera. Hiii.

Yezu : Mwumvise ko nabaririmbiye ?

Val. : Hi. Hii.


Abandi ! Wajya kuririmbira ba bandi b’iwacu ko na bo bababaye ! Hi !
Uzi agahinda ukuntu …. Baracucitse ntubona n’aho utambuka ! Ariko
barishimye. Ariko ni abana beza baramfashije. Bakaza tugasenga, bakaza
bakamvugisha n’ijwi ryagiye ra ! Nkumva ndababaye. Hari n’abaturutse
mu mahanga ya kure atari abo mu Bubiligi : abafransa, aba …harya
n’abaki ? Abaspagnol, n’abanyarwanda ntabasiga da ! Ariko.. Hi ? Ariko
bose ni ukuri.. ariko ... Hi ? Hii. Bose baje bishimye.

Yezu : Ariko baramenye ntibabisige aha !

Val. : Hiii. Wabumvise se basenga ? Njyewe nari napfuye numvaga ibice bice.
Hi. Hii.

Yezu : Navuze abasenga, imiryango, abaririmba. Nashakaga kuvuga ko


abo bose bagombye kuba umwe kuko baririmbira umwe, bagasenga
umwe, byose bijyana ahantu hamwe. Niba batunze ubumwe, ntabwo
byuzuye ! Nimba hariho abakiryana, bariryarya kuko njyewe
ntibandyarya. Bariryarya ntabwo ari njye baryarya.
Nongere : none se niba muvuga ngo “Gloire à Toi Seigneur” wagera
hirya uti “uwo nta we ubaho, nta n’uwaje ! Muribeshya. Uko ni uguca
urubanza. Kuko ntaba azi niba iryo avuga rigera iyo ndi. Nimba se wa
wundi aciriye urubanza ko atari we uri iruhande rwanjye. Aribeshya
kubera ko yumva neza ko iryo avuga ari ryo ringeraho, ko uwo yaciriye
urubanza, ritangeraho. Abwirwa n’iki niba uwo acira urubanza atari we
uri iruhande rwanjye ?

Val. : None se n’utwo ducokore uratureba ? Yewe waragowe ! Ibintu


bibera hano hanze !
Jyewe ho! Ariko ndabyakira. Niyo mpamvu nta cyo nkubwira mba nzi ko
utabyumvise, bidafite n’akamaro. Jyewe ? Ndababwira ! Ariko ntabwo
bumva ! Hii.

Yezu : Nongere mbabwire : Uzaguca intege ujya gusenga, akakubwira yuko


ibyo we akora
ari byo byiza, uzafate umusaraba wawe uwuhe “bisous” hanyuma
umubwire uti “Nyagasani, ndaje gukora ugushaka kwawe”.
Ntuzategereze ko akubwira ibyo agomba kukubwira kuberako azaba
atangiye kukubwira ko aho ugiye atari heza.
Uzakubwira ko umwana wanjye asenya, asenyera abantu, azaba
amubeshyeye ! Kuko ahubwo aharanira ko abantu bubaka. Ariko
kugirango ikinyoma cyuzure, bose ni we bafataho urugero: “Na Valentine
arabizi, na we yarabivuze!”.

Val. : Ariko Papa, ibyo ..Wowe, kuki wumva ibyo ? Ibyo narabirenze.

Yezu : Ariko hari abatabizi !

Val. : Hi, ubwo se, hii, abatabizi nyine ubwo ntibabizi.

Yezu : Muramenye ntimugashake, ntimugafashe ushaka gusenya ngo mumutize


umuhoro.
Ntimukumve abasebanya ngo mubahe umwanya wanyu. Babatesha igihe
no gusenga mukabyibagirwa kandi ibyubaka mwabisize.

Val. : Ahubwo. Ariko se, n’ibibazo ! Hii. Yego ko !

Yezu : Nongere mbasubiriremo: mwebwe mugize imiryango y’abasenga,


imiryango y’abaririmba, ibyo mwita „association“, byose ni urunana
rumwe. None se nusenya igikuta kimwe cya Kiriziya, undi agasenya
ikindi, izagumya ihagarare habuze itafari cyangwa izasenyuka ? Kiriziya
ni mwebwe. Kubera ko ibindi ni amatafari.
Ariko iyo usenya umuvandimwe, itafari riragwa. Kuko uba
umukomerekeje. Est-ce que uzibuka kugirango ujye kumwomora
umuvure ? Umuti nyawo ni imbabazi. Cyo ni mugende mwigishe,
mubabwire, n’abafite imitima yanangiye, mubabwize ukuri. Kugirango
Roho Mutagatifu yinjire bashobore kuyobora ibyo bayobora nta kibatega,
kuko abagira umushiha, abagira inzika, abadatanga imbabazi, abo si
abanjye. Ntabwo ari amajwi gusa aranguruye aranga urukundo cyangwa
se, aranga gusenga kurusha abandi. N’uririmba nkanjye mukanya,
ndamwumva kandi aba asenga kabiri iyo abikuye ku mutima. Ndabasabye
musenge isengesho rivuye ku mutima.
Mubabarirane, mukundane, mufashanye. Ni mumpamagara nzaza
mbafashe. Namwe abarwaye mwihangane mwakire. Indwara ikomeye ni
iyo ku mutima. Kandi zose iyo igihe kigeze zirakira.
Bana banjye, mbahaye umugisha ku bo mwasize mu rugo, abana banyu,
abagabo banyu, abo mutari kumwe bose babakomokaho, inshuti, inshuti
n’abavandimwe ndetse n’abo mutazi aho bari. Namwe mbahaye
umugisha. Umugisha w’Umwami wanyu Yezu Kristu. (Valentine
azamura ikiganza, atanga umugisha) !
Bana banjye, ndabakunda. N’abatari hano bifuje kuza bakabura uko baza.
Mpaye umugisha abana batoya batabatije, ari abategereje, ari
n’abadategereje, ari abahabwa Ukaristiya n’abakomezwa na bo mbahaye
umugisha. (Aha, arongera atanga umugisha n’ikiganza !)

Val. : Njye ko utampaye ? Oya ntabwo ari ishyari,nanjye ndawukeneye ariko !


Akora ikimenyetso cy’umusaraba.
Merci Papa !

Yezu : Aturirimbira indi ndirimbo :

Bana banjye ndabakunda,

Abakristu ni bo bikirizaga bati : twambariye urugamba

Nta cyo muzaba turi kumwe, (twambariye urugamba)


Ndabakunda, ndabakunze, (twambariye urugamba)

R. Twambariye urugamba (2x) muhore muri maso


Kristu Umugaba wanyu, abarangaje imbere
Na Mariya abari imbere, (twambariye urugamba)

Na Mama arabakunda.

Val. : Hi ? Aceceka umwanya hanyuma araririmba :


Vugwa Mwamikazi w’ijuru, wowe Imana Nyirigira yiremeye
Azi ko uzaba Nyina w’Umukiza.

Yezu : Bana banjye murakagira ubabyara ! Iyo ni indamutso ya Mama.

Val. : Ariko se Papa, uyu munsi ko wakunze Maman wawe cyane ?


Ubwo se wavuze ngo ntabwo umpa utuzi ?
Buriya Mama yari kutumpa ! Hi ? Ndabizi ko agira impuhwe nyinshi !
Ndi kwikinira !

Hari umwe mu bari baraho gsm ye yari yakomeje kuvuga. Yayizimya,


ikongera !
Abari aho batangira kwijujuta, basa nk’abamutonganya.

Yezu : Ndabasetse !

Val : Kubera iki ? Ntiwabivuga barabizi ? Njye se ko ntabizi ? Iyo mba


ndi iwacu mba ndi kubibona byose ! Hii.
Ngaho seka ndebe amenyo. None se ko iyo useka mbona useka ariko
nkabura amenyo, ndabizi ?
Ntabwo nabivuga naceceka nkaryumaho !
Ubwo se urabona umuntu ungana nanjye yavuga ubusa ? Kera
narabivugga ariko ubu oya ! Hii.

Yezu : Bana banjye, nubwo ari mu gisibo nababwiye ko nishimye ! Ni


ubwa mbere naza
meze gutya ! Ubundi nazaga mbabwira rimwe, kabiri, nkagenda. None
uyu munsi nabatetesheje, nasetse ! Nta kindi gishya mbabwira. Mwongere
musubire inyuma, ku byo mwasomye, kubyo nababwiye mubizirikane.
Harimo byose. Njye na Mama turagiye. Tugiye mu kazi kenshi.
Muzabwire abandambirwa ko batazi impamvu kandi mubabwire ko
icyatuzanye kitari cyuzura. Abo baracyari kure. Mujye mubasengera
batazasubiza inyuma igihe cyarangiye. Mujye mubasengera batazasubiza
amaso inyuma igihe cyararangiye !

VaL : Hii. Hiii.

Yezu : Ntawe usiga umugisha iwabo ngo awusange ahandi. Muramenye


mwebwe mushaka guhunga Mama, ngo muramusanga ahandi. Ni uwo
nguwo muzahasanga. Azabagaya !
Uwabwiraga abari aho mu rurimi rw’igifaransa ntiyahindura iri
jambo » azabagaya » mu gifaransa. Yezu arisubiramo :

Azabagaya !

Noneho abantu bajya impaka z’ukuntu barivuga mu gifaransa, bamwe


bati «  il vous méprisera, abandi bati … bigeze aho bzagusha kuri « il ne
vous appréciera pas »… hanyuma Yezu ati :

Muragerageje ! (abantu bari aho bariseka !)

Dawe uri mu ijuru, : abari aho bahita bakomeza isengesho, ariko baza
kubona ko Yezu we yahise yicecekera, na bo baraceceka.

Bana banjye, igihe musenga, mujye musenga muzi icyo muvuga.


Ntimugasahuranwe,
ahubwo mujye muzirikana kuri buri jambo

Dawe, uri mu ijuru, izina ryawe ni ryubahwe, ingoma yawe yogere hose,
icyo ushaka
gikorwe mu nsi, nk’uko gikorwa mu ijuru, ifunguro ridutunga uriduhe
none, utubabarire ibicumuro byacu, nkuko natwe tubabarira
abaducumuyeho, ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize icyago.

Val. : Kera ?

Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ingoma yawe yogere hose, icyo
ushaka
gikorwe munsi, nkuko gikorwa mu ijuru, ifunguro ridutunga uriduhe
none, ntuzaduhore ibyaha byacu, nkuko natwe tutabihora ababitugirira,
ntuzaduhare ngo dutsindwe n’amoshya, ahubwo udukize icyago.

Yezu : Ibyo ni ibya kera.

Ndakuramutsa Mawe, ariko mujye muvuga « Ndakuramutsa Mariya ».


Njye ndaramutsa Mama !
Ndakuramutsa Mawe, wuzuye inema, uhorana n’Imana, wahebuje,
ababyeyi bose umugisha, na Yezu Umwana wawe arasingizwa, Mariya
Mutagatifu, Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira, turi abanyabyaha, kuri
ubu n’igihe tuzapfira, Amina.

Ndakuramutsa Mariya, wuzuye inema uhorana n’Imana, wahebuje


ababyeyi bose umugisha, wahebuje abagore bose umugisha, na Yezu
Umwana wabyaye arasingizwa, Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana,
urajye udusabira turi abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina.

Mwumve neza si ukubakosora. Ni uko mbivuze uko buri muntu wese


abivuga ukwe ariko icya ngombwa n’uwo mukuza, n’uwo muramutsa.
Munyumve neza, ntimuzanyongerere !

Ndakuramutsa Mariya wuzuye inema uhorana n’Imana, wahebuje


ababyeyi bose Umugisha, na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa,
Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, urajye udusabira turi abanyabyaha,
kuri ubu n’igihe tuzapfira.

Abandi bavuga « wahebuje abagore bose umugisha » Na byo nta cyo


bitwaye.

Ni wubahwe Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, nkuko


bisanzwe iteka, wubahwe n’ubu n’iteka ryose,

Ni hubahwe Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, nkuko


bisanzwe iteka, bubahwe n’ubu n’iteka ryose.

Bana banjye mugire urugendo rwiza kandi dukomeze tubane namwe muri
uyu munsi ukeye. Ariko ntimwongere kubwira umwana wanjye ngo
muvuye mu misa narye. Kuko igihe ntikiragera.

Val. : Ohoo, Biroroshye se ?

Yezu : Bana banjye, kubera ko nkunda ko andirimbira, nkunda ko


abaganiriza, nkunda ko aganiriza abana bato, namwe akabaririmbira,
akabigisha, akabafasha gusenga kuko nicyo namushyiriye ku ruhande
rwanyu, ibyamuteraga ubwoba ntabizakorwa !

Val. : Wabwiwe n’iki ko mfite ubwoba ? Hi !


Ubwoba ? Njyewe ? Ni ukwihagararaho ! Hii.
Urakoze urakagira ukubyara !
Wowe se ntiwabivuze ngo turakagira abatubyara ? Hi. Hi ?
Jyewe nzajya mbabwira ukuri. Na bariya nzababwira !
Njye nababwiye ko ntinya Imana ntatinya umuntu. Hii.

Yezu : Hari igihe hahinduka ibyinshi, hagahinduka abantu n’ibintu. Ariko


amatariki
ntahinduka. Nizere ko uko mwatangiye ku itariki ya cyenda bidahagarara
ku itariki ya makumyabiri. Ko bizakomeza igisibo kikarangira ndetse
mugakomeza n’ibindi byose. Kubera ko nanarya, uko mubikeka siko
azabikora. Kuko agomba kurangiza igisibo. Ni ukuvuga ko azajya arya
gake gashoboka. Ni njye nzamutegeka uko azabigenza. Kandi
ntimuzamubaze ! Kuko atazabasubiza!
Murakoze murakagira abababyara !

Ku izina ry’Imana Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu.


Ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu

Imana ibakomezanye namwe, nanjye kandi mbahaye umugisha.


Imana ibarinde, kandi ibakomeze igihe cyose.
Murabeho.

You might also like